Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo rusange z’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi.
Izi ngendo ziteganyijwe kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 muri imwe mu Mirenge igize Uturere two mu Ntara, no ku wa 6-7 Kamena 2026 mu Mirenge yose mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagize ati: “Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi, bagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage.
Hazibandwa ku bibazo n’imbogamizi zikigaragara mu ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko.
Abadepite bazanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026. Muri izi ngendo, Abadepite bazakira banashakira ibisubizo ibibazo by’abaturage ari nako bazasuzuma uko ibibazo bagejejejweho mu ngendo ziheruka byakemuwe.


