file_00000000e2dc7243ab881fa23468da31

Amerika yagabye igitero kuri Iran

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gishya ku birindiro bya gisirikare biri mu majyepfo ya Iran, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Inkuru yatangajwe na The National Desk ku wa 28 Gicurasi 2026, ivuga ko igisirikare cya Amerika cyarashe drones zari ziteje ikibazo ndetse kinangiza icyicaro cyagenzurirwagamo ibikorwa bya gisirikare byafatwaga nk’iterabwoba ku ngabo za Amerika no ku bwikorezi bwo mu nyanja no mu nkomane ya Hormuz.

Iyi nkomane ya Hormuz ni imwe mu nzira zikomeye z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, aho amato menshi ayinyuramo ajya mu bihugu bitandukanye.

Mu gihe hari amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Iran yavugaga ko Amerika yiteguye koroshya cyangwa gukuraho ibikorwa byo kugenzura iyi nkomane kugira ngo Iran na Oman biyicunge, White House yahakanye ayo makuru ivuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Perezida Donald Trump yavuze inkomane ya Hormuz ari amazi mpuzamahanga kandi ko nta gihugu kizayagenzura cyonyine.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe uzayigenzura. Ni amazi mpuzamahanga kandi tuzakomeza kuyicungira umutekano.”

Trump yongeye kuvuga ko ubukungu bwa Iran buri kugenda bushegeshwa n’igitutu cy’ubukungu igihugu cye gikomeje gushyiraho, agaragaza ko ubuyobozi bwa Iran buri kugirana ibiganiro mu gihe buri mu bibazo bikomeye by’ubukungu.

Yagize ati: “Barimo kuganira bafite intege nke cyane.”

Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku bwikorezi bwo mu nyanja no ku isoko rya peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *