Intumwa z’u Busuwisi zahuriye n’abahagarariye umutwe wa AFC/M23 i Rubavu mu Rwanda, mu biganiro byari bigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya Kinshasa n’uriya mutwe rigeze.
Ni ibiganiro byamaze iminsi ibiri, kuva ku wa Kabiri tariki ya 26 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026.
RFI yatangaje ko mbere y’ibi biganiro intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’u Busuwisi zari zabanje guhura n’abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mishyikirano, mu rwego rwo kureba uko amasezerano abiri yasinyiwe i Doha ari kubahirizwa.
Aya masezerano arimo ingingo zijyanye no kurekura imfungwa ndetse no kubahiriza agahenge, ariko amakuru avuga ko kugeza ubu nta ruhande rurimo kubyubahiriza neza.
Intumwa z’u Busuwisi byari biteganyijwe ko zikomereza urugendo mu mujyi wa Goma, ariko kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola zihitamo kuguma mu mujyi wa Gisenyi, biba ngombwa ko abahagarariye AFC/M23 ari bo bambuka umupaka bajya kubasangayo.
Amakuru aturuka mu mpande zitandukanye avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusaba ko u Busuwisi bwagira uruhare runini muri ibi biganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23.
Ingingo y’amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi iri mu zibanzweho cyane muri ibyo biganiro, nk’uko amakuru abivuga.
Rubaya ifite agaciro gakomeye mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yasinyanye na Kinshasa mu mwaka ushize wa 2026. AFC/M23 mu mezi yashize yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro bitaziguye na Washington ku micungire ya Rubaya.
Mu gihe ibi biganiro byaberaga i Rubavu, ku rugamba ho Rubaya yakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za RDC zikoresheje drone n’abasirikare bo ku butaka, ariko amakuru aturuka ku mirongo y’urugamba yemeza ko AFC/M23 yashoboye kuzisubiza inyuma.


