20260530_072458_copy_1000x666

Nduhungirehe yasabye amahanga gushyira igitutu kuri RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa b’akarere gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwubaka kandi bugamije gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biremereye akarere k’Ibiyaga Bigari.

Yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Rwanda.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yagarutse ku ruhare rw’amahanga mu gushyigikira inzira z’amahoro no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho hagati y’impande zirebwa n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko ari ngombwa ko amahanga afasha RDC gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Yagaragaje kandi ko kutabikora bishobora gutuma hakomeza kwimakazwa uburyo bwo gushakira ibisubizo mu ntambara aho gushakira amahoro mu nzira za politiki n’ibiganiro.

Yagize ati: “U Rwanda rurahamagarira Umuryango Mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bose gukorana na RDC mu buryo bwubaka kandi butanga umusaruro ugaragara mu gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.”

Yakomeje avuga ko kunanirwa gukurikirana ibyo RDC yemeye bishobora gufatwa nko gushyigikira uburyo icyo gihugu gikomeje gukoresha bwo gushaka ibisubizo binyuze mu mbaraga za gisirikare.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere, hakenewe igitutu gishyirwa ku mpande zose mu buryo bungana ndetse no gukurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’amasezerano aba yarafashwe.

Ati: “Hatabayeho igitutu gikozwe mu buryo buboneye ku mpande zose no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, ntidushobora gushyiraho ibyangombwa n’impamvu zikenewe kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ibi, mu gihe hakomeje ibiganiro n’imbaraga za dipolomasi bigamije kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Kuri ubu impande zitandukanye zikomeje gushishikarizwa guha umwanya ibiganiro no kubahiriza ibyo ziba zarumvikanyeho kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano birambye.

U Rwanda runenga amahanga kuba akomeje kurushyiraho igitutu rwonyine rukanafatirwa ibihano rushinjwa kugira uruhare mu makimbirane yo muri Congo Kinshasa no kutubahiriza amasezerano ya Washington, mu gihe Kinshasa bayasinyanye yananiwe kubahiriza ibyo yiyemeje ahubwo ikaba ikomeje intambara n’umutwe wa AFC/M23 bahanganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *