switzerland-with-kids-mannlichen

Ubusuwisi: Uko igihugu kitabogama cyabaye kimwe mu bifite ubwirinzi bukomeye ku isi

Sangiza iyi nkuru

Mu maso y’isi, Ubusuwisi buzwi nk’igihugu cy’amahoro, amabanki, diplomasi ndetse n’aho imiryango mpuzamahanga ikorera. Ni igihugu cyakunze kwirinda intambara no kutivanga mu makimbirane y’ibindi bihugu.

Ariko ikibazo benshi bibaza ni iki: Ese igihugu kitajya mu ntambara nk’Ubusuwisi gifite igisirikare? Igisubizo ni yego. Kandi gifite kimwe mu bisirikare byiteguye cyane ku isi.

Igihugu Kitabogama, ariko Kiteguye?

Kuva mu mwaka wa 1815, nyuma y’inama ya Vienna, Ubusuwisi byemerewe kuba igihugu kitabogama bivuze ko kitagomba kwinjira mu ntambara hagati y’ibindi bihugu.

Ariko Ubusuwisi bwahisemo ikintu gikomeye, kutajya mu ntambara ntibivuze kutitegura kuyirwana.

Ni yo mpamvu iki gihugu cyubatse uburyo bwihariye bwo kwirwanaho bushobora gutuma igihugu cyose gihinduka nk’ikigo cya gisirikare mu gihe cy’intambara.

Igisirikare cy’Ubusuwisi gikora gute?

Igisirikare cy’Ubusuwisi cyitwa Swiss Armed Forces. Ntigisa n’ibindi bihugu byinshi bifite abasirikare b’igihe cyose benshi kandi bahoraho, ahubwo gikoresha uburyo bwa Conscription (guhamagara abaturage kujya mu gisirikare) ndetse na Militia system (igisirikare gishingiye ku baturage).

Abaturage benshi bagejeje imyaka y’ubukure bahabwa imyitozo ya gisirikare kandi bagakomeza kuba mu buzima busanzwe ariko biteguye guhamagarwa igihe icyo ari cyo cyose.

Bivuze ko umwarimu ashobora kuba umusirikare, umushoferi ashobora kuba afite imyitozo ya gisirikare ndetse n’umukozi wa banki ashobora kuba yaranyuze mu gisirikare.

Mu bihe bidasanzwe, igihugu gishobora guhamagara vuba abarenga ibihumbi byinshi.

Kuki Ubusuwisi Butinya Intambara Nyamara Butajya Buyijyamo?

Amateka yabwo yabigishije ko kuba hagati y’ibihugu bikomeye by’i Burayi ari ibintu bishobora guteza ibyago.

Mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’isi yose, Ubusuwisi bwari bukikijwe n’ibihugu byarwanaga bikomeye birimo Ubufaransa, Ubudage n’Ubutariyani.

Nubwo Ubusuwisi butatewe, igihugu cyari cyiteguye cyane ku buryo byari kugora cyane kukinjaramo.

Ubusuwisi bwubatse igihugu cyihishe misozi

Kimwe mu bintu bitangaje cyane k’Ubusuwisi ni uburyo bwabwo bwo kwirwanaho bwubakiye mu misozi ya Alps.

Hari ubuvumo bwihishe mu misozi, imihanda baciye munsi y’imisozi ya gisirikare, ububiko bw’intwaro bwihishe

ndetse n’ibirindiro bishobora kwifashishwa igihe igihugu cyatewe.

Hari n’ibiraro cyangwa imahanda ishobora gusenywa vuba kugira ngo umwanzi atinjira imbere mu gihugu.

Mu gihe cy’intambara y’ubutita hagati y’Amerika na Soviet Union, Ubusuwisi bwari bwariteguye ku buryo abaturage benshi bari bafite aho kwihisha mu gihe habaho intambara ya kirimbuzi.

Ese Ubusuwisi bujya bugura intwaro?

Nubwo igihugu kizwi nk’icy’amahoro, gifite indege z’intambara zigezweho, ibifaru bya Leopards, intwaro zirasa kure ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere bugezweho.

Mu myaka ya vuba, igihugu cyanavuguruye indege zacyo z’intambara kubera impungenge z’umutekano w’i Burayi nyuma y’intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ikintu gitangaje: Abaturage benshi bafite imyitozo ya gisirikare

Mu buryo budasanzwe, abaturage benshi bo mu Busuwisi bafite ubumenyi bwo gukoresha intwaro no kwitwara mu bihe by’intambara.

Ibi bituma igihugu gitekereza ko niba utashobora kugira igisirikare kinini gihoraho, ugira abaturage bose biteguye.

Ni filozofiya igihugu cyubatse imyaka myinshi.

Muri make Ubusuwisi ni igihugu kitajya mu ntambara, ariko si igihugu kidafite imbaraga za gisirikare.

Ahubwo bamwe bavuga ko Ubusuwisi ari igihugu cy’amahoro gifite gahunda y’intambara yihishe neza.

Ni igihugu cyahisemo kutajya mu ntambara, ariko kikitegura nk’aho ishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *