GridArt_20260530_134238723_copy_1000x676

Jean-Luc Habyarimana yasubiranye kwa Ndayishimiye n’intasi nkuru ya FARDC

Sangiza iyi nkuru

Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubiye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho yajyanye n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushizenzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko aba bombi bari i Bujumbura, aho bitabiriye inama igamije gushoza intambara ku Rwanda.

Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko Habyarimana muto, Ychaligonza na delegasiyo bayoboye kuva ku wa Kane w’iki cyumweru bacumbitse ahitwa City Hills Hotel, hoteli y’inyenyeri enye iherereye hagati y’umuhanda witiriwe iya 28 Ushyingo n’uwititiwe Mwezi Gisabo i Bujumbura.

Amakuru yizewe avuga ko u Burundi bwemeye gukoreshwa nk’ibirindiro bikuru leta y’iki gihugu ibifashijwemo n’imitwe ya FDLR na P5 bagomba kwifashisha mu gutera u Rwanda.

Ni umugambi kandi unarimo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Mutama 2024 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimangiye ko ashyigikiye umugambi wa Leta ya Congo Kinshasa wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, aheruka gushimangira uyu mugambi ubwo mu minsi ishize yavugaga ko interahamwe zahunze u Rwanda ubwo zatsindwaga urugamba rwo kubohora u Rwanda zitagomba gutegereza ubuziraherezo, ko ahubwo zigomba gufashwa kugaruka mu gihugu.

Ku ruhande rw’u Bubiligi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, yahakanye yivuye inyuma ibirego bivuga ko igihugu cye kiri guha intwaro u Burundi kugira ngo zikoreshwe mu bikorwa bya gisirikare byakwibasira u Rwanda.

Mu magambo ye aherutse gutangazwa, Prévot yavuze ko ibyo birego “ari ibinyoma bidafite ishingiro” kandi ko bishobora gukomeza kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu karere.

Jean-Luc Habyarimana yasubiye i Bujumbura, nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi na bwo yari mu Burundi.

Mbere y’aho yari yabanje kujya i Pinga mu burasirazuba bwa Congo, aho yari yahuriye n’abarimo FDLR na Kyalingonza nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza.

Soma Izindi Nkuru