Mu ijoro ryo kuwa 2 Nzeli 2016, mu Karere ka Ruhango, Akagali ka Kabagari , Umudugudu wa Munanira , abagizi ba nabi batemye umugabo witwa Révérien Hitimana ahita apfa naho umugore we akomeraka bikomeye ariko Imana ikinga akaboko.
Abaturanyi bakurikiranye iki gitero cy’ abagizi ba nabi bemeza ko Hitimana yakubiswe umuhoro mu mutwe ahita apfa ubwo umwana we w’ imfura yashatse kumutaba ahita akubitwa inkoni y’ ibitugu.
Bakomeze bagira bati:” Umugore Wa nyakwigendera Hitimana ariwe Drocelle Uwimbabazi yashatse guhunga aciye mu idirisha nawe akubitwa umuhoro akomeraka cyane ajya kwihisha mu rutoki” nk’ uko Umunyamabanga Nhingwabikorwa wa Kabagari , Nyiranzamurambaho.yabitangarije Igihe.
Kugeza magingo aya, n’ ubwo inzego zishinzwe umutekano zigiye gutangiza iperereza kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe ndetse banaryozwe ibyaha bikomeye bakoze nta kintu na kimwe bibye byumvikane ko bari bagambiriye ubwicanyi.
Nyakwigendera , Révérien Hitimana w’ imyaka 38 y’ amavuko asize umugore ari we Drocella Uwimbabazi bari bafitanye abana 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


