Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “ikindi gitero cyose gishya” cy’ingabo za leta kizagabwa ku butaka bagenzura kizasubizwa n’ingamba zirimo gusubiza inyuma izo ngabo zikarenga aho zaturutse zitera.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Mbere yavuze ko ukwezi gushize kwa Gicurasi kwaranzwe no “kwongera ibitero byo ku butaka no mu kirere” kw’ingabo za Kinshasa mu bice bagenzura.
AFC/M23 ivuga ko itewe impungenge n’uko Kinshasa “yohereza ingabo nyinshi, intwaro ziremereye n’ibikoresho bya gisirikare” ku mirongo y’urugamba “mu kwitegura ibitero bishya” avuga ko bigabwa ku duce dutuwe n’abasivile n’ibirindiro.
Igisirikare cya FARDC ntacyo kiravuga ku bitangazwa na M23.
Kanyuka avuga ko ibyo bitero bishya bigiye gukorwa kubisubiza bitazagarukira gusa ku “kurinda” ibice bagenzura ahubwo bazabisubiza inyuma kugeza inyuma y’aho byaturutse.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize umutwe wa M23 ntabwo wongeye kwagura aho wafashe, ahubwo ku gitutu cy’abahuza warekuye ahantu hatandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo harimo Umujyi wa Uvira n’uduce twa teritwari ya Uvira kugera i Kamanyola muri Walungu.
Umutwe wa Twirwaneho, ukorana na M23, uracyagenzura centre ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, centre yahindutse isibaniro ry’ibitero by’indege za drones z’ingabo za leta kuva mu mezi ashize.
Impande zihanganye zimaze igihe kinini zumvikanye ku ngingo zitandukanye zirebana n’agahenge no guhagarika imirwano ariko ku rubuga rw’intambara imirwano ya hato na hato iracyakomeje.


