Nyuma y’uko abaturage ba Kenya bahagurutse bakigabiza imihanda bamagana umugambi wa guverinoma wo kwakira ikigo kizajya kivurirwamo Abanyamerika banduye Ebola cyangwa kigakurikirana abahuye n’abanduye iki cyorezo, na nyuma kandi y’uko urukiko rwitambitse iyi gahunda, byabaye ngombwa ko Perezida William Ruto ahaguruka agatanga umucyo kuri iki kibazo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ahitwa Wajir State Lodge, Perezida Ruto yavuze ko “Ubuzima n’umutekano by’Abanyakenya bikomeje kuba ibyo dushyira imbere. Mu rwego rwo kwitegura kurwanya ikibazo cya Ebola, Guverinoma irimo gufata ingamba zose zikenewe zo gukumira, gutahura, no gucunga ibibazo byose bishobora kubaho, mu gihe ishimangira ubushobozi bwacu bwo gusubiza ku nkunga y’abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga, barimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Ruto yakomeje avuga ko ubufatanye bwa Kenya na Amerika bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo kandi bwagize uruhare runini mu gushyigikira guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima rusange bw’abaturage,birimo virusi itera SIDA, COVID-19, na Ebola.
Ati: “Ikigo cy’akato kiri gushyirwa mu birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Laikipia ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo ari umwihariko cyangwa ikidasanzwe, ariko ni kimwe mu bigize gahunda yagutse yo kwitegura y’igihugu.”
Perezida Ruto yongeyeho ko ari kimwe mu bigo 23 nk’ibi biri mu rwego rwo kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo birimo ikiri mu Bitaro bya Kenyatta (Nairobi), ibitaro bya polisi y’igihugu (Nairobi), Moi Teaching and Referral Hospital (Eldoret), Ibitaro bya kaminuza ya Kenyatta, Ibitaro by’Icyitegererezo n’Ubushakashatsi (Nairobi / Kiambu), n’Ibitaro bya Alupe (Busia), n’ibindi.

Yashimangiye ko izi ngamba zigamije gusa kubungabunga ubuzima rusange no gushimangira ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ibihe bidasanzwe by’ubuzima. Avuga ko ubufatanye nk’ubwo bwagaragaje ko ari ingirakamaro mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.
Benshi mu Banyakenya ariko bashinja Guverinoma gushyira imbere inyungu z’amahanga aho kwita ku mutekano n’ubuzima bw’Abanyakenya, aho batumva ukuntu igihugu kidashaka kwakira abaturage bacyo bakekwaho cyangwa banduye Ebola, ariko igihugu cyabo kigaha ikaze icyorezo gikomeje guhangayikisha Isi ku butaka bwacyo.


