Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu mutwe wa AFC/M23, na Gustave Kubwayo uzwi nka “Colonel Sirkoof” ushinzwe inshingano nk’izo mu mutwe wa FDLR ndetse akanaba umuyobozi w’ingabo zayo zo mu mutwe udasanzwe.
Amerika yavuze ko yafatiye bariya bombi ibihano mu rwego rwo “gushyigikira gahunda y’amahoro no guhosha amakimbirane” amaze imyaka myinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC), mu itangazo byasohoye kuri uyu wa Kabiri byavuze ko aba bombi bayobora imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse ikaba ifite amateka yo gukora ry’ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.
Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari ya Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwiyemeje gushakira umuti ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ikaba impamvu bwafashe biriya bihano.
Yagize ati: “Imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza urugomo iri kurushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi bwihutirwa no kubangamira inyungu za Amerika muri aka karere. Ibi bihano bigamije gushyigikira amahoro no guhagarika kumeneka kw’amaraso.”
Amerika kandi yongeye gusaba impande zirebwa n’aya makimbirane kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Muri iryo tangazo, Washington yavuze ko yiteze ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR n’indi mitwe bifatanya, mu gihe u Rwanda rwo rwasabwe “gukura ingabo zarwo n’ibikoresho bya gisirikare” muri RDC, ndetse rukareka gushyigikira M23.
FDLR yashinzwe mu mwaka wa 2000 n’abahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda n’imitwe y’abahezanguni yahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amerika ivuga ko uyu mutwe wakoze ibikorwa byinshi by’ihohoterwa birimo ubwicanyi, gushora abana mu mirwano, gufata ku ngufu no gushimuta abaturage.
Ku ruhande rwa M23, Amerika yavuze ko ari umutwe uyobowe kandi ushyigikiwe n’u Rwanda, ukaba ugenzura ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Washington yibukije ko M23 yafashe imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025 ndetse ko ibikorwa byayo byateje impfu z’abaturage benshi no kuva mu byabo kw’abaturage.
Col. John Imani Nzenze wafatiwe ibihano avugwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba M23 ndetse akaba ari mu bantu ba hafi ba Sultani Makenga, usanzwe na we uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibi bihano bisobanura ko imitungo yose y’aba bantu iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika ihita ifatirwa, kandi ko bibujijwe kugirana na bo ubucuruzi cyangwa indi mikoranire yose y’imari.
Amerika yavuze ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire y’ababifatiwe no gushyigikira inzira y’amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.


