Napfuye ndazuka-Perezida Mugabe

Sangiza iyi nkuru

Ibi Mugabe yabivuze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Harare, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, yururutse amaze kugera hasi, abikuye ku nkuru yari yiriwe icicikana ko yapfuye.
Ikinyamakuru ‘The Southern Daily’ cyari cyanditse ko Mugabe yahitanwe n’ indwara y’umutima, kinatangaza ko Zimbabwe igiye kujya mu nzibacyuho, ikaba igiye kuyoborwa na Emmerson Mnangagwa, visi Perezida.
Ikigo cy’itangazamakuru Reuters, gitangaza ko ubwo Mugabe yageraga ku kibuga cy’indege yasanganiwe n’abanyamakuru abaganiriza mu rurimi rw’iwabo “Igishona” ko yari yagiye Dubai kubera ikibazo cy’umwe mu bana be.
Yagize ati: “ Yego nari napfuye, ni byo nari napfuye. Nazutse rero nk’uko mumbona. Iyo ngeze mu gihugu cyanjye mba uwo ukuri” .
Mu gihe atangiye kubikwa akiri muzima, Mugabe Robert amaze gukabakaba mu myaka 92 y’amavuko, ari naho benshi bahera bavuga ko amaze kunanirwa atakibashije kuyobora, mu gihe we avuga ko hayobora mu mutwe, niyo umuntu yaba atakibasha kwivana mu kagare ko ayobora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *