2026-06-05_10-02-50_0_copy_1000x590

Umuherwe wari inshuti ikomeye ya Ndayishimiye mu mazi abira azira AFC/M23 n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umucuruzi ukomeye w’Umurundi, Aloys Ntakarutimana uzwi cyane nka Wakenya, akomeje kuba mu bihe bikomeye nyuma y’amezi arenga abiri afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, mu rubanza abamwegereye bavuga ko rufitanye isano n’ibikorwa bye by’ubucuruzi mu mujyi wa Bukavu no n’ibirego bimuhuza n’u Rwanda ndetse na AFC/M23.

Wakenya wahoze ari umu hagati ya 2015 na 2020 ndetse akaba yari azwi nk’umuntu wegereye cyane ubutegetsi bwa CNDD-FDD, yatawe muri yombi tariki ya 24 Werurwe 2026, nyuma y’iminsi mike avuye i Burayi.

Kuva icyo gihe, afungiwe muri gereza ya Mpimba i Bujumbura.

Nk’uko amakuru yatangajwe n’Umuryango FOCODE abivuga, Wakenya aherutse gusubizwa muri gereza ya Mpimba avanywe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge aho yari ari kuvurirwa.

Ayo makuru avuga ko yari arembye, ariko inzego z’umutekano zikamutegeka gusubira muri gereza nubwo abaganga bagaragaje impungenge ku buzima bwe.

Ariko ikibazo nyamukuru gikomeje kwibazwa ni impamvu nyakuri z’ifungwa rye.

Abamwegereye bavuga ko ibibazo bye byatangiye nyuma yo kuvugwaho gushora imari cyangwa kugura uruganda rw’inzoga zisembuye rw’i Bukavu, mu gihe uwo mujyi wari umaze kugenzurwa na AFC/M23 nyuma yo kuwufata muri Gashyantare 2025.

Aya makuru yanajyanye n’ibirego bivuga ko yaba yarakoranye cyangwa yaragiranye imikoranire n’abayobozi ba AFC/M23, ndetse ko yaba yarakoraga ingendo mu Rwanda.

Nubwo nta bimenyetso cyangwa imyanzuro y’urukiko byigeze bishyirwa ahagaragara ku mugaragaro, abo mu muryango we n’inshuti ze bavuga ko ari byo biri gushingirwaho mu kumukurikirana.

Umwe mu bantu begereye umuryango wa Wakenya wavuganye na FOCODE, yavuze ko ibirego biri kumushinjwa bitangaje urebye uburyo yari afitanye umubano wa hafi n’abayobozi bakomeye b’u Burundi, by’umwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye.

Uwo yagize ati: “Ibiri kuba kuri Wakenya bikwiye kubera isomo benshi bari muri CNDD-FDD. Wakenya yahamagaraga Perezida Ndayishimiye ngo ‘Sogo’, na we akamwita ‘Mwuzukuru’. Byari ubucuti budasanzwe. Ariko ubu bavuga ko afite pasiporo y’u Rwanda, ko yajyaga mu Rwanda, ko yakoranye na Makenga wa M23. Nyamara Wakenya nta kintu na kimwe yashoboraga gukora atabiherewe uburenganzira n’abayobozi bakuru b’u Burundi.”

Uyu muntu yakomeje avuga ko umutungo wa Wakenya uri gukorwaho iperereza rikomeye ndetse ko hari impungenge z’uko ashobora kunyagwa bimwe mu byo yari atunze.

Ati: “Amatungo ye ari gufatwa, bageze aho bashaka no kumwambura ibyo yari yarubatse imyaka myinshi. Ese ibyo byose ni ibiki? Birasa n’aho hari ibintu byinshi bihishwe abaturage.”

Abo mu muryango wa Wakenya bavuga kandi ko dosiye ye yakuwe mu nkiko zisanzwe ikoherezwa mu rwego rw’ubucamanza rukuru, ibintu bavuga ko byakozwe kugira ngo amakuru y’ibanga akubiye mu byo aregwa atajya ku karubanda.

Bivugwa ko haba hari amakuru y’ingenzi yaba azi ku mikoranire hagati y’abashoramari b’Abarundi n’ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu bice byagenzurwaga na AFC/M23.

Andi makuru avuga ko Wakenya yaba yaratawe muri yombi bisabwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *