Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Trump bwafatiye ibihano Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, umugore we ndetse n’abandi bantu batatu mu gikorwa giheruka cya Washington cyo gushyira igitutu ku buyobozi bwa Havana.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ngo “abafatiwe ibihano uyu munsi (ku wa kane) bayobora cyangwa batera inkunga ubutegetsi n’imbaraga zabwo mu gukangura imitwe y’impinduramatwara muri Amerika ndetse no ku Isi hose.”
Iki cyemezo cyahise cyamaganwa na Havana, aho Perezida Miguel agira ati: “Ubu buhumyi bwa politiki bwiyongera ku ngamba z’agahato zakoreshejwe mu byumweru bishize ku gihugu cyacu, zigamije kugirira nabi abaturage ba Cuba.”
Mu bandi bafatiwe bihano harimo Alejandro Castro Espín, umuhungu w’ikinege w’uwahoze ari Perezida wa Cuba, Raúl Castro na Vilma Espín nk’uko inkuru dukesha Euronews ivuga.
Uyu yabaye umujyanama wa komisiyo ishinzwe ubwirinzi n’umutekano w’igihugu muri Cuba kandi yari ahari igihe Raúl Castro yasuhuzaga uwari Perezida wa Amerika icyo gihe, Barack Obama, ubwo yasuraga Havana mu ruzinduko rw’amateka muri Werurwe 2016. Umuhungu wa Castro Espín, Raúl Alejandro Castro Calis, na we yashyizwe ku rutonde.
Ibihano byo kuri uyu wa Kane, bije bikurikira iteka ryashyizweho umukono na Trump ryongera ibihano kuri iki kirwa, birimo gufatira imitungo y’abantu na konti zabo muri banki zo muri Amerika.
Ariko ntibisobanutse neza uburyo imitungo yabo yaba yarageze muri sisitemu y’imari y’Abanyamerika, kubera ko abasesenguzi bemeza ko “bidashoboka rwose” ko Perezida wa Cuba ndetse n’abandi baba bafite umutungo muri Amerika, nk’uko byatangajwe na Richard Feinberg wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Amerika ushinzwe Amerika y’Epfo akaba n’umwarimu mu bijyanye na politiki mpuzamahanga mu by’ubukungu muri Kaminuza ya California, iherereye San Diego.


