AFP__20250124__36VQ4U9__v1__HighRes__PalestinianIsraelConflictHamas-1737776723

Hamas yanze gushyira intwaro hasi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Hamas watangaje ko utiteguye gutanga intwaro zawo muri iki gihe, ariko wemeye ko mu mihanda ya Gaza hatagomba kugaragara izindi ntwaro uretse iz’igipolisi cyemewe n’inzego z’ubutegetsi bwa Palestine.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Al Jazeera, Husam Badran, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yavuze ko igihe komite y’igihugu izaba yafashe inshingano zo kuyobora Gaza, abaturage bazabona umutekano ucungwa n’inzego za leta gusa.

Yagize ati: “Nta ntwaro zizaba zigaragara mu mihanda no mu tuyira twa Gaza uretse iz’abapolisi. Ariko ibyo ntibisobanuye ko Hamas igomba gutanga intwaro zayo.”

Aya magambo aje mu gihe hateganyijwe ibiganiro bikomeye bizabera i Cairo, aho imitwe umunani ya Palestine izahurira kugira ngo ishake umuti w’ibibazo bikomeje gukoma mu nkokora agahenge hagati ya Hamas na Israel.

Ikibazo gikomeye gikomeje kutumvikanwaho ni icy’intwaro za Hamas. Israel ndetse n’abahuza b’amahanga basaba ko umutwe wa Hamas wakwamburwa intwaro mbere y’uko ibikorwa byo kubaka Gaza no gukuraho ingabo za Israel muri ako gace bitangira.

Ariko Hamas ivuga ko abaturage ba Gaza batakwemera ko ikibazo cy’intwaro gishyirwa imbere mu gihe abaturage bakomeje kubura ibiribwa, imiti n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

Abasesenguzi bavuga ko ibiganiro biri kuba mu gihe abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara yamaze imyaka irenga ibiri. Ibitaro byinshi byarasenyutse, amashanyarazi aracyari ikibazo gikomeye, kandi ubufasha bw’ikiremwamuntu bwinjira muri Gaza bukiri munsi y’ubwumvikane bwari bwarashyizweho.

Mu gihe abayobozi bakomeje kuganira ku ntwaro, ku mupaka no ku buyobozi bwa Gaza, abaturage basanzwe bo bakomeje gutegereza umunsi amahoro arambye azagaruka kugira ngo bongere kubaho mu mutekano no kubaka ubuzima bwabo bushya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *