Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byongeye kugirana ubushyamirane bwa gisirikare kuri uyu wa 6 Kamena 2026, nyuma y’aho ingabo za Amerika zirashe drone enye za Iran zari zoherejwe mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubwato bwinshi butwara peteroli ku Isi.
Ingabo za Amerika (CENTCOM) zatangaje ko izo drone zari zibangamiye urujya n’uruza rw’amato muri ako gace, ibyatumye zifata icyemezo cyo kuzirasa mbere y’uko zigera ku ntego zazo.
Reuters ivuga ko nyuma y’aho, Amerika yahise inagaba ibitero ku birindiro bya radar za Iran biri muri Goruk no ku Kirwa cya Qeshm, ivuga ko byari ibikorwa byo kwirwanaho.
Iran ntiyatinze gusubiza, kuko umutwe w’Ingabo zayo zishinzwe kurinda impinduramatwara (IRGC) watangaje ko wagabye ibitero bya missiles ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu byo mu kigobe, birimo Bahrain na Kuwait.
Mu masaha yakurikiyeho, abaturage bo muri ibyo bihugu bumvise impuruza zibasaba kujya mu bwihisho.
Amerika yavuze ko missiles esheshatu muri zirindwi zarashwe na Iran zahanuwe n’ubwirinzi bwayo bwo mu kirere, mu gihe indi imwe itageze ku ntego yayo.
Iran yo yakomeje gushimangira ko yihimuye ku bitero yari yagabweho, nk’uko Reuters ibivuga.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi zimaze amezi arenga atatu mu ntambara yatangiye mu mpera za Gashyantare 2026.
Nubwo hari ibiganiro biri gukorwa mu buryo buziguye hagamijwe kugera ku gahenge karambye, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara rimwe na rimwe bikabangamira iyo gahunda.
Ubushyamirane bukomeje kandi kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi, cyane cyane kubera ikibazo cy’umutekano muke muri Hormuz, ahanyura igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi.
Nko mu Rwanda, ku wa Gatanu Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko litiro ya mazutu yari kuri Frw 2,205 yiyongereyeho Frw arenga 700, nyuma yo kuzamuka ikagera kuri Frw 2,927.
Ibi bivuze kandi ko igiciro cya mazutu kimaze kwiyongeraho Frw 979 ugereranyije n’uko yaguraga mbere y’intambara, mu gihe lisansi imaze kwiyongeraho Frw 949.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kw’iyi ntambara bishobora gukomeza gutumbagiza ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli no guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga.
Nubwo kugeza ubu nta makuru y’abapfuye cyangwa abakomeretse yatangajwe ku mpande zombi, ibikorwa by’uyu munsi byerekana ko amahirwe yo kugera ku masezerano arambye hagati ya Washington na Tehran agikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye.


