Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rusanzwe rufite amateka yihariye yo kuba rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba barwanashyaka bari bayobowe na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, Visi-Perezida, Hon. Icyizanye Masozera Jacky, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Hon. Jean Claude Ntezimana na Komiseri Mukuru, Hon. Alexis Mugisha.
Hon. Dr Frank Habineza yavuze ko we n’ishyaka ayoboye bafashe icyemezo cyo gusura ruriya rwibutso, mu rwego rwo kuzirikana abanyapolitiki barushyinguwemo ndetse no kwigira ku murage wo kwanga Politiki y’ivangura yabaranze.
Yagize ati: “By’umwihariko icyatuzanye hano cyane cyane ni ukuzirikana abanyapolitiki bashyinguwe hano kugira ngo turebe ko hari ibyo twabigiraho, tube twabikuramo amasomo yadufasha natwe gukomeza guharanira Politike nziza y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Hon. Dr Habineza yavuze ko Green Party nk’ishyaka rifite abarwanashyaka benshi b’urubyiruko, na none byari ngombwa ko basura ruriya rwibutso kugira ngo rumenye amazina y’abanyapolitiki barushyinguwemo n’ibyo bazize.
Yashimiye abanyapolitiki bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero bemeye kwitandukanya na Leta mbi bakananga Politiki y’urwango, amacakubiri n’ivangura bagaharanira ko habaho ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yunzemo ati: “Icyo ni cyo kintu gikomeye twakwigisha n’abandi bose, ko tugomba gushyigikira Politiki nziza y’ubumwe, twamagana ikintu cyose cyavangura abantu, cyaba igishingiye ku dini, ubwoko no ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.”
Urutonde rw’Abanyapolitiki bashyinguwe mu rwibutso rwa ReberoÂ
Joseph Kavaruganda: Yari Perezida w’Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa.
Kavaruganda ni we wari ushinzwe kwakira indahiro z’Umukuru w’Igihugu, akaba yarishwe ku wa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.
Landouard Ndasingwa: Yari umuyobozi w’ishyaka rya PL. Uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Lando, umugore we n’abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
André Kameya: Yari umunyamuryango wa PL akaba n’umunyamakuru. Yishwe muri Kamena 1994. Umugore we n’umwana bishwe muri Mata 1994. Yakoze muri Kinyamateka, ORINFOR, aba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Minisiteri y’ubutabera. Yishwe amaze gutangiza ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.
Frédéric Nzamurambaho: Yari Perezida w’Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y’umuryango we n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.
Felicien Ngango: Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko.
Yari ku rutonde rw’abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.
Faustin Rucogoza: Yari Minisitiri w’Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n’umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994.
Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy’ibikomerezwa mu butegetsi bw’icyo gihe.
Venantie Kabageni: Yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Augustin Rwayitare: Yari umurwanashyaka w’Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.
Jean de La Croix Rutaremara: Yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n’amacakubiri.
Jean Baptiste Mushimiyimana: Yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.
Charles Kayiranga: Yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.
Aloys Niyoyita: Yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk’abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.
Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ariko we akaba ashyinguye mu gicumbi cy’Intwari i Remera.
Usibye abanyapolitiki, Urwibutso rwa Rebero runashyinguwemo abandi bantu babarirwa mu 14,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.




