Musenyeri Bigirumwami:Umwirabura wa mbere wahagarariye igihugu cye

Sangiza iyi nkuru

Mu birori bikomeye cyane byari byitabiriwe n’ Umwami Mutara Rudahigwa wanavuze n’ ijambo nibwo Musenyeri Bigirumwami Aloys yimitswe ku itariki ya 1 Kanama 1952, ku munsi mukuru wa Pentekosti.
Msngr
Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo
Inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zayoborwaga n’abamisiyoneri b’ abera (abazungu0 kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu.
Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk’ubwabo.
Bahitamo Myr Bigirumwami rero bumvaga azabizambya. Kubera iyo mpamvu, banze kumuha kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare).
Astrida yari nk’Ururembo. Ryari irembo ry’igihugu ryacagamo abakomeye baturutse Usumbura (Bujumbura). Babonaga ari ukwisebya guha umwirabura akahayobora, bakumva ko hari kugaragara akajagari.
Bamuhaye kujya kuyobora mu misozi y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba (Kibuye, Gisenyi n’igice cya Ruhengeri by’icyo gihe). Bavugaga ko nabizambya ntawuzabibona, kuko hari hitaruye. Ahageze nyamara yahayoboye neza, ndetse ahateza imbere ku buryo butangaje.
Myr Bigirumwami yabimburiye abandi ihame ry’uburinganire
Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Myr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.
Ariko icyo yibukirwaho cyane ni uko ari we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.
Ishuri rya Gatagara ryashimuswe n’Abakoloni
Myr Bigirumwami yatekereje gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda abigishainama abayobozi be, asaba inkunga u Bubiligi buremera, Umwami Rudahigwa na we arabishyigikira cyane.
Iryo shuri ryari kubakwa i Gatagara hari nk’isangano. Ryari kuzagira inshingano yo guteza imbere ubumenyi n’ubuhanga ku rwego ruminuje mu Rwanda.
Ubwo ibyangombwa byose byari byabonetse kugira ngo ryubakwe, ntawamenye uko byagenze, Abakoloni bisubiyeho ku munota wa nyuma baryimurira i Bujumbura ryitwa Collège Christ-Roi i Bujumbura.
Icyo cyemezo cyababaje Myr Bigirumwami n’Umwami Rudahigwa ariko barabyakira.
Myr Bigirumwami yimitse umuzungu Myr Perraudin
Myr Perraudin azwi cyane mu mateka y’u Rwanda nk’umuntu wagize uruhare muri politiki zayoboye igihugu mu myaka ya za 50 na 60. Yahawe ubusenyeri tariki 19 Ukuboza 1955, yimikwa na Myr Bigirumwami
 
Myr Perraudin ni we waje no gusimbura Myr Franà§ois Deprimoz ku buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda nka Archevèque/Archbishop, na we waje gusimburwa na Myr Vincent Nsengiyumva kuri uwo mwanya.
Myr Bigirumwami yatotejwe n’ubutegetsi bwa Kayibanda
Ubwo inkundura y’amashyaka yadukaga mu mpera ya za 50, Myr Bigirumwami yarayitaruye, ndetse n’aho Kayibanda Gregoire ashyiriwe ku butegetsi, Abamisiyoneri bera bagenzi be bamwishyizemo cyane kuko bo bari bashyigikiye Kayibanda n’ishyaka rye, we ntabikurikire.
Kayibanda amaze gufata ubutegetsi bakomeza kumurwanya, abapadiri bamufashaga mu kazi bagenda babamucaho, ndetse bigera aho bamugera amajanja bakamutegera mu gico, aho azaca ngo bamwice.
Bimaze gukomera ajya kureba Perezida Kayibanda, aramubaza ati “ko nta cyaha nzi nagukoreye, urampora iki?” Kayibanda ati ”icyo dupfa ni uko wanga Parmehutu”. Myr Bigirumwami ati “icyo mpfa na parmehutu ni uko ivangura kandi ntabibasha, kuko nahawe kuyobora intama zose ntarobanuye”.
Myr Bigirumwami yaranzwe n’ urukundo ariko anasiga inyandiko zitandukanye
Mu kuboza 1954, Myr Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.
Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda.
Myr Aloys Bigirumwami yaranzwe n’urukundo, gufasha abandi, guharanira ubumwe bwa bose, gukunda umuco ku buryo budasubirwaho, kwitanga no kuba intangarugero kuri benshi. Yatabarutse mu mwaka wa 1986.
Musenyeri Aloys Bigirumwami yavutse ku ya 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu aba afite imyaka 110 iyo aba akiriho), yiga iseminari nto n’inkuru, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.
Yayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930, iya Murunda muri 1930, iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931, iy’i Rulindo muri 1932. Naho mu1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *