HGXYdFva0AAwLCp_copy_1200x852

Gatanya hagati ya Skol na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa SKOL Brewery Ltd ndetse n’umuryango wa Rayon Sports, batangaje ko amasezerano yo gutera inkunga iriya kipe bari bamaze imyaka 12 bafitanye yamaze kurangira.

Mu tangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohotse ku wa 8 Kamena 2026, SKOL yemeje ko ariya masezerano yarangiye nyuma yo kugera ku musozo w’igihe yari yarasinyiwe.

Uru ruganda icyakora rwashimangiye ko iherezo ry’ayo masezerano ridasobanuye iherezo ry’umubano umaze imyaka myinshi hagati yarwo n’iriya kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Rwagize ruti: “Nk’ikigo giha agaciro gakomeye umubano umaze igihe kirekire gifitanye na Rayon Sports n’abafana bayo, SKOL Brewery Ltd ikomeje kwiyemeza gukomeza no gushimangira uyu mubano w’ingenzi mu buryo burambye.”

SKOL yavuze ko mu myaka 12 ishize, ubufatanye bwayo na Rayon Sports bwabaye bumwe mu bufite izina rikomeye kandi bwagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho impande zombi zakoranye mu gushyigikira ikipe, kongera ubushake bw’abafana no guteza imbere siporo muri rusange.

Mu rwego rwo kureba uko ubufatanye bwakomeza, ubuyobozi bwa SKOL na Rayon Sports batangiye ibiganiro bishya bigamije gushaka uburyo bwafasha ikipe kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire.

SKOL yavuze ko yatanze igitekerezo cyo kuva ku buryo yari umuterankunga mukuru yonyine, hagashyirwaho uburyo bushya bw’imikoranire bushingiye ku nyungu z’impande zombi kandi bushobora no gufungura amarembo ku bandi baterankunga.

Nk’uko uru ruganda rubivuga, iyo gahunda nshya ishobora gufasha Rayon Sports kubona amahirwe menshi yo gushimangira ubushobozi bwayo no kubaka iterambere rirambye.

SKOL yagize iti: “Ibiganiro biracyakomeje kandi SKOL ikomeje kugira icyizere ku mwuka w’ubwubahane n’ubufatanye waranze umubano wayo na Rayon Sports mu gihe kirenga imyaka icumi.”

Uru ruganda rwashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi, abafana ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uru rugendo rw’imyaka 12, rushimangira ko rukomeje gushyigikira iterambere rya siporo n’imishinga ifitiye akamaro Abanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *