1780988522395

Amashusho y’urukozasoni ya Kirabo yayasabiye imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli w’Umunya-Uganda, Kisitu Kirabo, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe cyangwa bahungabanyijwe n’amashusho ye bwite yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo atigeze yemera.

Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ayo mashusho yafatiwe ahantu hihariye kandi atari agamije ko ajya ku karubanda. Yagaragaje ko kuba yarasakajwe byamuteje agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse bikagira ingaruka ku muryango we, inshuti ze n’abamukurikira.

Kirabo yavuze ko yicuza ibyabaye kandi ko yemeye kwirengera ingaruka zabyo. Yongeyeho ko ari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare kandi babibazwe.

Yanasabye abantu guhagarika gukomeza gusangiza abandi ayo mashusho cyangwa kuyakwirakwiza, mu rwego rwo kubahiriza ubuzima bwe bwite n’uburenganzira bwa muntu.

Kisitu Kirabo ni umwe mu banyamideli bakunzwe cyane muri Uganda, aho akunze kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro kubera ibikorwa bye n’ubwamamare afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *