Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, nibwo umusaza, Munyamana w’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Kagali ka Ntovi, umurenge wa Rukumbeli ho mu karere ka Ngoma yajyanwe mu Bitaro amaze kwiyahura ntiyapfa ubwo yari amaze kwihekura.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo yakoraga ayo mahano, ngo umugore we yari yagiye guhinga, akaba yarajyanye abana be babiri mu nzu, atangira kubakubita ifuni, umwe w’imyaka 12 abasha kumucika arokoka atyo.
Kubera ko uwo musaza yari yateye umwana muto ibyuma munsi y’amatwi, abatabaye basanze agihumeka bamujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa apfira mu maboko y’abaganga mu Bitaro bikuru bya Kibungo nyuma yo kuvanwa ku kigo nderabuzima cya Rukumberi binaniranye.
N’ubwo hataramenyekana ikihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, n’uyu musaza wagerageje kwiyahura ntabashe gupfa akaba ataratobora ngo avuge neza impamvu, avuga ko yahigiraga kuzica umugore.
Kanzayire Slyvanie, umugore w’uyu musaza, avuga ko atari azi ko umugabo we yashakaga kumwica gusa akaba avuga ko batari bameranye neza nyuma yo kumurega ubwo yibaga.
Mu gihe Nshimiyimana Protais, Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Ntovi, ibi byabereyemo avuga ko batari bazi iby’amakimbirane yabo, Munyamana arimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibungo anarinzwe n’inzego z’umutekano ngo akire ashyikirizwe ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


