Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nyarwanda nka Yampano, agomba kujya gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwasomye umwanzuro ku rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni umwanzuro wagombaga gusomwa mu cyumweru gishize, ariko uza gusubikwa.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatetanyo iminsi 30 Yampano, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha bitatu muri bitandatu aregwa.
Ibi byaha bitatu byatumye akomeza gufungwa birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi.
Ni mu gihe ibindi byaha bitatu, bitagaragarijwe impamvu zikomeye birimo icy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi, icyo gukoresha ibikangisho ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko.
Mu iburanisha ryabaye tariki 02 Kamena 2026, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Uworizagwira gufungwa by’agateganyo, nyuma yo gushingira ku mpamvu zirimo ubuhamya bwatanzwe n’umumotari wari utwaye umukunzi wa Yampano ubwo yabagongaga.
Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha na cyo bwari bwakimusabiyeho gufungwa, bushingiye ku kuba Yampano yarasanzwe mu maraso igipimo kiri hejuru cy’urumogi kingana na Nonagaramu 166.


