Urubanza rw’ubujurire rw’Umunyarwanda Eugène Rwamucyo rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kamena, i Paris mu Bufaransa. Uyu wahoze ari umuganga mu Rwanda, ubu ufite imyaka 67, yakatiwe mu Kwakira 2024 igifungo cy’imyaka 27 n’urukiko rw’i Paris, cyane cyane kubera ubufatanyacyaha muri jenoside no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize uruhare mu gushyingura imibiri ibihumbi mu mva rusange i Butare. Icyakora, uruhare yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside rwateje impaka mu rubanza rwa mbere.
Umunsi wa mbere w’iburanisha, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kamena, wari uwo gushyiraho urufatiro rw’urubanza ruteganijwe kumara ibyumweru bitandatu: inteko y’abacamanza yaratoranijwe hasobanurwa uburyo bwo kuzumva abatangabuhamya bari mu Rwanda, ndetse no kwibutsa uko urubanza rwa mbere rwagenze n’imyanzuro yarwo.
Mu rubanza rwa mbere, Eugène Rwamucyo yagizwe umwere mu gutegura jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse no kugira uruhare mu mugambi mubisha wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Perezida w’urukiko rw’ubujurire yavuze ko urukiko rutashoboye kumenya neza niba ushinjwa yarategetse ko abarokotse bicwa cyangwa bashyingurwa ari bazima.
“Bagerageje kunyerekana nk’inyamanswa, ntari yo”
Kuri iyi tariki ya 9 Kamena, Eugène Rwamucyo yafashe iminota mike kugira ngo yongere agaragaze ko ari umwere. Yaburanye agira ati: “Mu myaka 15, bagerageje kunyerekana nk’intagondwa, inyamanswa, ntari yo” Yongeyeho ati: “Nsangiye ububabare bukabije n’abacitse ku icumu rya jenoside.”
Nk’uko umwunganizi we, Jean Christophe de Block, ngo Eugène Rwamucyo “ni umuganga wahoraga agirira impuhwe abantu bose yavuye. Biragaragara ko adahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabona ukuri runaka mu bubabare yumva bw’abahohotewe.”
Urubanza ruzumvwa kugeza hagati muri Nyakanga
Ku ruhande rwabo, abunganira abaregera indishyi bavuga ko bizeye ko amajwi y’abahohotewe nayo azumvwa n’urukiko. Hector Bernardini na Jean Simon, bunganira ishyirahamwe Survie hamwe n’abandi bantu benshi bahohotewe, bagize bati: “Icyifuzo ni uko Bwana Rwamucyo agira imyifatire ndetse n’ubwunganizi bujyanye n’amagambo ye meza. Ntabwo twifuza ko asuzugura ibyabereye mu Rwanda mu 1994”.
Mu rubanza rwa mbere, kuba Eugène Rwamucyo yari ahari mu gihe cyo gushyingura abantu ibihumbi byakomojweho. We avuga ko icyari kigamijwe kwari ukugabanya ibyago by’icyorezo akavuga ko atigeze abona uwacitse ku icumu yicwa cyangwa ngo ashyingurwa ari muzima mu mva rusange.
Umwanzuro w’urubanza uteganijwe hagati muri Nyakanga.


