Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko nyuma y’iminsi ibiri ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitangaje ko zatangije ibikorwa byo guhiga umutwe wa FDLR mu mpera za Werurwe uyu mwaka, zawuhaye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda 700.
Ku wa 29 Werurwe ni bwo Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za FARDC, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yari yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Ni ibikorwa Ychaligonza yari yavuze ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington Kinshasa yasinyanye n’u Rwanda.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yahaye B&B Kigali, yavuze ko FARDC yatangaje ko igihe gusenya FDLR nyuma yo gushyirwaho igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa aho kurandura uriya mutwe ikaba yarahise iwoherereza ibikoresho birimo imbunda 700.
Yagize ati: “Ku itariki ya 29 Werurwe, ngira ngo Amerika yari yashyize igitutu kuri Guverinoma ya Congo hanyuma umwe mu bayobozi b’ingabo za Congo i Kisangani avuga ko noneho bagiye gutangira ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR.”
“Ntihashize amasaha 48, ku itariki ya 31 bohereje indege za Walikale zijya gutanga imbunda ku ba FDLR. Batanze imbunda hafi 700, za mortiers, amafaranga n’amasasu. Babihaye FDLR kandi bari bamaze gutangariza amahanga y’uko noneho babirahiriye bagiye kurandura umutwe wa FDLR.”
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ubwo ibyo byabaga u Rwanda rwagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Congo Kinshasa isanzwe igira indimi ebyiri.
Yavuze ko usibye kuba iki gihugu gikomeje gushyigikira FDLR aho kuyirandura, Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi anasanzwe akorana n’abitwa abanyapolitiki b’i Burayi bashyigikiye uriya mutwe.
Yatanze urugero rwa Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Habyarimana JuvĂ©nal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda ndetse n’uwitwa Fabien Singaye bamaze igihe bakorera ingendo mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo gutegurana na Tshisekedi uko bahungabanya u Rwanda.
Nduhungirehe yashimangiye ko imyitwarire Congo Kinshasa ikomeje kugaragaza ishobora gutuma u Rwanda na rwo rutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington.
Ati: “N’ubundi amasezerano y’amahoro ashyirwaho umukono n’impande ebyiri. Ni ukuvuga ko buri ruhande rugira ibyo rwiyemeza. Nta masezerano y’amahoro n’amwe nigeze mbona mu mateka y’Isi y’uko ari uruhande rumwe rugira ibyo rwiyemeza, urundi rukidamararira cyangwa rugakomeza gukora nk’aho nta cyahindutse, rugakomeza gutera ibisasu bya drone na za mortiers, noneho no gutegura abo ba FDLR.”
Yunzemo ko ibi ari na byo u Rwanda rumaze igihe rugaragariza abahuza ari na ko rubasaba kwitondera ibiri kuba.


