1781104004190

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impamvu u Burundi ari bwo nyirabayazana y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko muri iki gihe u Burundi n’u Rwanda bitabanye neza, bitewe n’iki gihugu cy’igituranyi.

Umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzamo ibibazo guhera mu mpera za 2023, ndetse muri Mutarama 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, yavuze ko u Burundi ari bwo bwabaye intandaro y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye atangarije i Kinshasa ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko kuba Gitega yarohereje mu burasirazuba bwa Congo ingabo zabwo zimaze igihe zifatanya ku rugamba n’abarimo umutwe wa FDLR bishimangira ko igishyigikiye uwo mugambi ugikomeje.

Ati: “Ikizwi ni uko ingabo z’u Burundi zikiri muri Congo, ziracyafatanya n’Interahamwe za FDLR kandi n’uwo mugambi [wo gutera u Rwanda] ntaho wigeze ujya.”

Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bitandukanye byagiye bihuza intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi Kigali yagiye igaragaza ko yifuza kubana neza na Gitega.

Mu gihe ibintu biba bigaragara nk’ibishobora gusubira mu buryo, u Rwanda rutungurwa no kuba intambwe iba yatewe isubira inyuma ahanini bitewe n’imvugo zibasira u Rwanda za Perezida Evariste Ndayishimiye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko mu bigaragara, igihugu cy’u Burundi kidafite ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *