Screenshot_20251121-090718_1_copy_1000x726

Abanya-Sudani bavugwagaho gukorera urugomo i Musanze birukanwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri umunani bakomoka muri Sudani y’Epfo bigaga muri Kaminuza ya INES Ruhengeri mu Karere ka Musanze, birukanywe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa iwabo, nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’urugomo byari bimaze igihe bivugwa muri aka karere.

Mu minsi ishize, abatwara abantu n’ibintu kuri moto bakorera i Musanze by’umwihariko ahazwi nko kuri Kalisimbi, bagaragaje impungenge z’abanyamahanga babakorera urugomo, bavuga ko bamwe muri bo babakubita babahora kubishyuza amafaranga y’urugendo.

Bivugwa ko bamwe muri aba banyeshuri bakomoka muri Sudani y’Epfo bagiye bagaragara mu bikorwa by’urugomo bitandukanye, birimo kugenda mu mihanda bafite ibyuma n’imihoro ndetse no gutera ubwoba abaturage.

Radio B&B Kigali FM yatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe kuri ibi bibazo byabereye muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, abanyeshuri umunani bagaragaye muri uru rugomo bahise basubizwa iwabo.

Iyo radiyo yavuze ko abasubijwe iwabo ari bamwe mu banyeshuri bari basanzwe bazwiho imyitwarire mibi ndetse bakunze kuvugwa muri ibi bikorwa.

Mu gihe hari abaturage bavugaga ko ibirego byabo bititabwaho uko bikwiye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aheruka gutangaza ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Si i Musanze gusa humvikanye ibibazo by’urugomo ruvugwamo abanyeshuri bakomoka muri Sudani y’Epfo.

No mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana ibirego by’abamotari bavuga ko bamwe muri bo babibasira mu bihe bitandukanye.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi 12 ya 2025, abanyamahanga 64 basubijwe mu bihugu byabo bazira ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *