6a2a75f4602a96a2a75f4602aa17811676046a2a75f4602a76a2a75f4602a8

Iran yongeye kwihorera kuri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gukaza umurego nyuma y’uko Iran itangaje ko yagabye ibitero byo kwihimura ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan.

Ibi bibaye nyuma y’uko Ingabo za Amerika zigabye ibitero ku ntego zitandukanye muri Iran, zivuga ko zabikoze mu rwego rwo kwirwanaho no gusubiza ibikorwa zise ubushotoranyi bwakomeje gukorwa na Tehran.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yabanje kuburira Iran ko ishobora guhura n’ingaruka zikomeye nyuma yo kudatanga ibisubizo byihuse mu biganiro bya dipolomasi byari biri gukorwa.

Ibinyamakuru bya Iran byatangaje ko ibitero bya Amerika byibasiye ahantu hatandukanye harimo Bandar Abbas, Qeshm Island, Sirik, Minab ndetse na Karaj hafi y’umujyi wa Tehran. Mu gusubiza, umutwe wa IRGC watangaje ko wagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu karere.

Iran kandi yatangaje ko yafunze burundu umuhora wa Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cy’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. IRGC yavuze ko amato yose yegerera uwo muhora ashobora gufatwa nk’afatanya n’umwanzi.

Abasesenguzi bavuga ko ibi ari byo bihe bibi kurusha ibindi byabayeho kuva agahenge kari katangiye muri Mata 2026. Samir Puri, impuguke mu bibazo by’umutekano mpuzamahanga, yavuze ko ibyabaye bishobora guteza indi ntambara yaguka mu karere niba nta ngamba zihuse za dipolomasi zifatwa.

Hagati aho, ibihugu byinshi byagaragaje impungenge. Qatar yamaganye ibitero bya Iran kuri Bahrain, Kuwait na Jordan, isaba impande zose kwirinda ibikorwa byakongera umutekano muke mu karere.

Jordan yatangaje ko yahanuriye mu kirere misile 20 zaturutse muri Iran, mu gihe Bahrain yavuze ko ibisigazwa by’ibisasu byangije inzu zimwe na zimwe ndetse bikomeretsa umwana w’umukobwa w’imyaka 11.

Mu yindi nkuru ifitanye isano n’iyi ntambara, amakuru ava muri Oman avuga ko ubwato bumwe bw’imizigo bwa Iran bwakubiswe n’igisasu mu Nyanja ya Oman, mu gihe andi mato atwara peteroli na yo akomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.

Abakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati bavuga ko uko ibintu bihagaze ubu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, cyane cyane ku biciro bya peteroli no ku mutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Nubwo ibitero n’ibisubizo bikomeje, ibihugu byinshi birimo Pakistan na Turukiya bikomeje guhamagarira impande zose kugana inzira y’ibiganiro kugira ngo hirindwe intambara ishobora gukwira mu karere kose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *