20260611_112822

U Burundi bwavuze kuri Ambasaderi Njebarikanuye bwahamagaje nyuma yo guhura na Mushikiwabo 

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko kuba yarahamagaje Ambasaderi w’iki gihugu mu Bufaransa akanaba n’uhagarariye icyo gihugu mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), ntaho bihuriye no kuba yari yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Louise Mushikiwabo.

Ku wa 3 Kamena ni bwo Gitega biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Édouard Bizimana, yasabye Ambasaderi Spès-Caritas Njebarikanuye guhita asubira i Bujumbura “vuba na bwangu” kugira ngo agezweho ubutumwa bwihutirwa bumureba.

Byari nyuma y’umunsi umwe uyu mudipolomate yakiriwe na Mushikiwabo akamushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri OIF.

Uyu muryango mu butumwa wanditse ku rubuga rwawo rwa X, wavuze kandi ko bariya bombi bagiranye ibiganiro “byibanze ku buryo bwo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku byihutirwa igihugu cy’u Burundi cyihaye ndetse na gahunda za Francophonie, cyane cyane mu nzego zo guteza imbere gusoma no kwandika no kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.”

Nyuma y’ihamagazwa rya Ambasaderi Njebarikanuye, abenshi barihuje no kuba yari yahuye na Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi igihugu cye kimaze imyaka hafi itatu kitabanye neza n’u Burundi.

Minisitiri Bizimana mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko ihamagazwa ry’uriya mudipolomate ntaho rihuriye no kuba yarahuye na Mushikiwabo.

Ati: “Mu bijyanye n’ubutegetsi iyo umukoresha ahamagaye umukozi we ati ‘ngwino ngire icyo nkubwire’, ibyo ni ibintu bisanzwe cyane. Simbona rero igituma abantu babifata nk’aho ari ikintu kidasanzwe cyakozwe.”

Yakomeje ati: “Ngira ngo bahise bafatira kuri ibyo bavuze, k’uyobora OIF. Ndagira ngo mbamenyeshe ko uwo muryango uza kuba ufitanye ikibazo n’u Burundi cyangwa uwuyobora afitanye ikibazo n’u Burundi, uwo uhagarariye u Burundi mu Bufaransa kuko OIF iri mu miryango n’ibihugu areba. Icyo gihe rero iyo biza kuba ari uko bimeze, nta wari kwirirwa amwoherezayo kuko yaba abona ko byabaye ibibazo. Rero ibyo bagendeyeho nta sano bifitanye, ntaho bihuriye. Ni bya bindi abantu babona akantu gatoya bagahita bavuga ibintu bidafite aho bihuriye.”

Bizimana yashimangiye ko mu ibaruwa yandikiye Njebarikanuye nta kintu kidasanzwe kirimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *