Ese kuki iyo umuntu yicaga inyamanza atabishaka yayishyinguraga ahatagera imvura?

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda hambere byari bimenyerewe ko hari imigenzo yaziririzwaga harimo no kwica inyamanza aho iyo uwayicaga yahuraga n’uruva gusenya nkuko byari bimenyerewe.
manza
Iyo amakuba yagwiraga umuntu akaba yayica atabishaka, byabaga ngombwa ko ayijyana kuyishyingura ahantu hatagwa imvura nko ku rutare.
Nk’uko amateka akomeza abigarukaho, ngo iyo uwo mugenzo utakurikizwaga , nyiri ukwica inyamanza yabaga yabyara apfusha, iyo yabaga ari umugore ngo yapfushaga umukobwa naho yaba umugabo agapfusha umuhungu.
Iyo inyamanza yagwaga ku isuka igihe umuhinzi yabaga ari mu murima igapfa ngo yarayibagiraga mu rwego rwo kwirinda gucika ku rubyaro cyo kimwe no kumena igi ryayo.
Iyi nyoni impamvu kuyica byafatwaga nk’amahano, ahanini n’uko ngo igaragaza itandukaniro n’indi miryango y’inyoni, aha hagatangwa urugero rw’uko iyo yikungerezaga imbere y’umuryango yabaga isura abashyitsi.
Indi mpamvu nyamukuru iyi nyoni iticwaga bigambiriwe, n’uko yari ikimenyetso cy’ubwoko bw’Abagesera, bityo ikubahwa cyane kimwe na zimwe mu nyamaswa zabarizwaga mu yindi miryango yazo yari ntakorwaho.
Kugeza ubu mu Rwanda hari imigenzo itagikurikizwa yakuwe na kiliziya “kiliziya yakuye kirazira” gusa nubwo imwe n’imwe yacitse burundu indi igacyendera ntibikunze kugaragara ko hari aho wasanga inyamanza yishwe nkuko bikunze kugendekera izindi nyoni, bisobanuye ko uduce dutandukanye tukimakaza kirazira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese kuki iyo umuntu yicaga inyamanza atabishaka yayishyinguraga ahatagera imvura?
    Ni byiza rwose ko mukomeza kugaragaza uko Abanyarwanda babanaga n’ibibakikije ndetse n’uko babanaga hagati yabo ubwabo. Mukomereza aho. Murakoze kumbwira uko babanaga n’inyamanza.

  2. Ese kuki iyo umuntu yicaga inyamanza atabishaka yayishyinguraga ahatagera imvura?
    Ni byiza rwose ko mukomeza kugaragaza uko Abanyarwanda babanaga n’ibibakikije ndetse n’uko babanaga hagati yabo ubwabo. Mukomereza aho. Murakoze kumbwira uko babanaga n’inyamanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *