Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, Zari Hassan, hamwe n’umugabo we Shakib Cham, batangaje ko bamaze gutandukana nyuma y’imyaka itanu bari mu mubano.
Mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba bombi bavuze ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga bafite ibyo batumvikanaho bitagishoboye gukemurwa.
Bagize bati: “Nyuma y’imyaka itanu twitaye cyane ku mubano wacu kandi tukawutekerezaho bihagije, twasanze icyiza ari uko dutandukana kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Nubwo iki cyemezo kitari cyoroshye, twumva ari cyo cyiza kuri buri wese muri twe.”
Zari na Shakib bari bamaze igihe bazwi nk’abakundana mbere yo gukora ubukwe ku wa 3 Ukwakira 2023 i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe cyose bamaze babana, bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye byakunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, kenshi bagaragazaga ko bafite ubushake bwo gukomeza kubaka urugo rwabo no gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane.
Mu butumwa bwabo, bashimangiye ko gutandukana kwabo kutatewe n’amakimbirane cyangwa urwango.
Bagize bati: “Turashimira ibihe twasangiye, ibikorwa twagezeho hamwe n’ubufasha umwe yahaye undi. Nta burakari cyangwa inzika bihari; rimwe na rimwe abantu babiri bashobora gukura bagana mu nzira zitandukanye.”
Bakomeje bavuga ko bazakomeza kubahana no gukomeza kuba inshuti nziza, buri umwe yifuriza undi amahirwe n’ibyishimo mu buzima bwe bw’ahazaza.


