Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 14 Kamena, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Amb. Johan Borgstam, Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EUSR) mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibiganiro byabo byibanze ku iterambere ry’akarere, harimo kuba hakenewe ingamba zifatika zo gukemura impamvu muzi y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no guteza imbere inzira irambye y’amahoro n’umutekano.
Perezida Kagame kandi kuri uwo munsi yakiriye Hon. Shirley Botchwey, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Bagiranye ibiganiro byubaka ku gushimangira ubufatanye hagati yu Rwanda na Commonwealth, ndetse banaganira ku myiteguro y’inama ya CHOGM 2026 iteganyijwe mu minsi iri imbere.


