FARDC-CAPTURE-1

Ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa i Rugezi, Ruhinamavi n’ahandi byahitanye abantu

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 z’ijoro ku Cyumweru, itariki ya 14 Kamena 2026, hakomeje ibitero by’urugomo byakozwe n’ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane twa Bidegu, Rugezi, Mikenke, na Ruhinamavi.

Ibyo bikorwa bya gisirikare byakorewe icyarimwe byakoreshejwemo ingabo zirwanira ku butaka, imbunda ziremereye, ndetse na drones za KT-6 na kamikaze. Ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abantu ndetse bituma abaturage b’abasivili bata ibyabo nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka abinyujije kuri X.

AFC/M23 iramenyesha abaturage ko ingabo zayo zikomeje kuryamira amajanja kugira ngo zirinde abaturage kandi zirinde imitungo yabo imbere y’ibi bikorwa by’itsembabwoko byibasiye abenegihugu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *