241119-Marius-Borg-Hoiby-mb-1048-8a795d

Norvege: Umuhungu w’Igikomangomakazi cy’ikamba yakatiwe imyaka 4 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwa Oslo rwemeje ko umuhungu w’Igikomangomakazi cy’ikamba muri Norvege yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu. Marius ‌Borg Hoiby yahakanye icyaha kandi ashobora kujuririra icyo cyemezo nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Uyu musore w’imyaka 29 ni umuhungu w’Igikomangomakazi cy’ikamba muri Norvege, Mette-Marit, yabyaranye n’umugabo we wa mbere mbere y’uko ashyingiranwa n’Igikomangoma cy’ikamba, Haakon. Igikomangoma cy’ikamba ni ukuvuga ugomba kuzazungura se ku bwami.

Ni iki kizwi ku rubanza rwa Hoiby?

Hoiby yashinjwaga ibyaha 40 bishobora kumuhesha igifungo cy’imyaka 16 muri gereza.

Ibyaha byo gufata ku ngufu birebana n’abagore bane batandukanye hagati ya 2018 na 2024, aho bivugwa ko babaga basinziriye cyangwa bamerewe nabi.

BESTIMAGE 00576679 000047yUCRVOKqIk
Igikomangomakazi Mette-Marit n’umuhungu we Marius Borg Høiby

Ubushinjacyaha bwasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi arindwi, mu gihe abunganira uregwa bavuze ko Hoiby agomba kugirwa umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu kandi agahabwa amezi 18 ntarengwa ku byaha yari yemeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Hoiby ari umugabo “utekereza ko ashobora gukora icyo ashatse cyose,” mu gihe uyu musore w’imyaka 29 we yashimangiye ko “atari afite akamenyero ko kuryamana n’abagore basinziriye.”

Yamaganye kandi itangazamakuru ryaho rimugaragaza nk’ “igisimba.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *