Guverinoma ya Israel yafatiye ingamba nshya abaturage b’ibihugu bitanu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya Afurika yo Hagati.
Mu itangazo Urwego rushinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka muri Israel rwasohoye ku wa 10 Kamena 2026 mbere yo kuryoherereza sosiyete z’indege, rwasabye ko abaturage b’ibi bihugu batemererwa kwinjira mu ndege zerekeza muri Israel.
Izi ngamba kandi zireba n’abaturage b’ibindi bihugu bose baba barasuye kimwe muri ibi bihugu bitanu mu minsi 21 ibanziriza urugendo rwabo rugana muri Israel.
Iryo tangazo rivuga ko “kubera icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira, guhera igihe mwakiriye iri tangazo, murasabwa kutemerera kugenda mu ndege zerekeza muri Israel abagenzi b’abanyamahanga bujuje ibisabwa bivugwa muri aya mabwiriza.”
Ryongeraho ko sosiyete z’indege zigomba kugenzura neza aho abagenzi baheruka kuba cyangwa kunyura mbere yo kubemerera gufata indege.
Nk’uko ubuyobozi bwa Israel bubivuga, umuntu wese utari Umunya-Israel cyangwa umuturage uhoraho wa kiriya gihugu, kandi akaba yari aherutse gusura kimwe muri bihugu byashyiriweho ingamba, agomba kwangirwa kwinjira mu ndege igana muri icyo gihugu.
Icyakora, Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko aya mabwiriza atareba abaturage ba Israel cyangwa abafite uburenganzira bwo kuhatura burundu.
Iti: “Mu rwego rwo gukuraho urujijo, aya mabwiriza ntabwo areba abaturage ba Israel cyangwa abafite uburenganzira bwo kuhatura. Turabashimira ubufatanye no kuyubahiriza.”
Izi ngamba zije mu gihe ibihugu bitandukanye ku Isi bikomeje gukaza uburyo bwo kugenzura abinjira ku mipaka no gusuzuma ubuzima bw’abagenzi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na byo byamaze gutangaza ingamba zo gukaza igenzura ku bagenzi baturuka mu bice byibasiwe n’iki cyorezo.
Kugeza ubu, Israel ntiratangaza igihe aya mabwiriza azamara yubahirizwa, gusa yavuze ko azajya asubirwamo hashingiwe ku buryo icyorezo cya Ebola kizaba gihagaze mu bihugu birebwa n’izi ngamba.
U Rwanda rwashyiriweho ariya mabwiriza, mu gihe nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo kuva iki cyorezo cyongeye kwaduka mu bihugu bya Congo Kinshasa na Uganda.


