Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ategerejwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu ruzinduko ruzasiga agiranye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru na mugenzi we wa kiriya gihugu, Ronald Lamola.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Nduhungirehe azagera muri kiriya gihugu ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026.
Iyi Minisiteri yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gukomeza inzira y’ibiganiro n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize iti: “Iyi nama iri mu rwego rw’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kongera kubaka no gushimangira umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Ibiganiro bizibanda ku guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ibanze zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.”
Abakuru ba dipolomasi b’ibihugu byombi bazanaganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano wa dipolomasi no gushaka uburyo bushya bwo gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’umutekano.
Amakuru kandi avuga ko bashobora no kuganira ku kibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba ku butaka bwa Afurika y’Epfo, icy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashyigikiye imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano bahaba ndetse n’icy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Afurika y’Epfo yari yarohereje ingabo zo gufasha Leta ya RDC mu ntambara irwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri Lamola azagirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho azatangaza ibyavuye mu nama ndetse akagaragaza icyerekezo cy’umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda mu gihe kiri imbere.
Umubano hagati ya Kigali na Pretoria umaze imyaka mike uri mu nzira yo kongera kuzahuka, nyuma y’intambwe zafashwe n’impande zombi zigamije gukemura ibibazo byari byarawuzahaje.
Umubano w’ibihugu byombi wazambye cyane hagati ya 2014 na 2023, nyuma y’amakimbirane akomeye yaturutse ku birego by’umutekano n’ibikorwa by’ubutasi.
Intandaro nyamukuru yabaye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda wari warahungiye muri icyo gihugu.
U Rwanda rwahakanye ibyo birego, na rwo rwirukana abadipolomate ba Afurika y’Epfo.
Mbere y’aho, u Rwanda rwanashinjwe kugira uruhare mu rupfu rwa Col. Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bwarwo wishwe arasiwe i Johannesburg mu mpera za 2013.
Icyo gihe kandi hari hamaze igihe habaho ubushyamirane bushingiye ku kuba Afurika y’Epfo yari icumbikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa n’abandi Kigali ishinja ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu byombi byakomeje kugumana umubano uri ku rwego rwo hasi.
Nubwo Ambasade zitafunzwe, ubufatanye bwa dipolomasi bwaragabanyutse cyane, ndetse habaho no kutizerana hagati y’impande zombi.
Icyakora, ibintu byatangiye guhinduka mu 2023, ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, batangiraga ibiganiro bigamije kuzahura umubano.
Mu 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yagiriye uruzinduko i Kigali, ashimangira ko ibihugu byombi byiyemeje gufungura ipaji nshya mu mubano wabyo.
Muri Mata 2024 kandi Perezida Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yaje kwifatanya na rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe i Pretoria rwitezwe nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi nyuma y’imyaka hafi icumi y’ubukonje muri dipolomasi.


