Perezida Paul Kagame yageze i Lomé mu murwa mukuru wa Togo, aho yitabiriye inama ya African Air Transport Convention & Expo yiga ku bwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu akigera i Lomé yakiriwe na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Inama ya African Air Transport Convention & Expo iri kubera i Lomé kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena, kugeza ku wa 19 Kamena 2026.
Yateguwe na Komisiyo Nyafurika ishinzwe Indege za Gisivili (AFCAC) ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abayobozi ba za sosiyete z’indege, ab’ibibuga by’indege, abashoramari n’inzobere mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
African Air Transport Convention & Expo y’uyu mwaka, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikirere kimwe cya Afurika: Guhuza umugabane no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere burambye.”
Abategura iyi nama bavuga ko igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Single African Air Transport Market (SAATM), ugamije koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere ubuhahirane n’ishoramari ku mugabane.
Kuri gahunda yayo, hazaba ibiganiro ku buryo bwo kugabanya ikiguzi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika, koroshya itangwa rya viza no korohereza abagenzi, guteza imbere ubwikorezi bw’imizigo, gushora imari mu bikorwa remezo by’indege, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere butangiza ibidukikije.
Biteganyijwe kandi ko abazitabira iriya nama bazaganira ku ngamba zo kongera inzira z’indege zihuza ibihugu bya Afurika, gushimangira ubushobozi bwa za sosiyete z’indege zo ku mugabane no gukuraho imisoro n’amahoro bikigaragara nk’inzitizi ku iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.


