Muri Repubulika ya Centrafrica, Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Centrafrica (FACA) bwamaganye bwivuye inyuma ibirego bibushinja kuba mu mugambi ukekwa wo guhirika ubutegetsi buriho. Hashize iminsi itari mike, ubutumwa bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mitwe imwe ya politiki buvuga ko haba hari umugambi wo kugerageza guhungabanya abayobozi. Ni amakuru igisirikare kivuga ko ari ibinyoma kandi bidafite ishingiro.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 13 Kamena, ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwamaganye ibyo birego buvuga ko ari ugusebanya, ibinyoma, kandi bishingiye ku makuru y’ibinyoma nk’uko inkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Ubuyobozi bw’ingabo bwemeza ko ibyo birego bigamije kubusiga icyasha ndetse no guhindanya isura y’umuyobozi wabwo, General ZĂ©phirin Mamadou, ndetse no gutesha agaciro umuhate wo kongerera ingufu Ingabo za Centrafrica. État-major ya FACA yongeye gushimangira ko iri inyuma y’inzego za Repubulika, kubahiriza itegeko nshinga, no kuba indahemuka kuri Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Faustin-Archange TouadĂ©ra.
Mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’ibi bihuha, igisirikare cyahamagariye abaturage kuba maso no kwifata kugirango hirindwe ko bakoreshwa mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Sosiyete sivile iragaragaza impungenge zayo kandi irahamagarira abayobozi gukomeza kuba maso. Yizera ko igihugu cyababaye bihagije kandi ikabona ko kugerageza guhirika ubutegetsi bitemewe.
Hagati aho, bivugwa ko hafunguwe iperereza ry’ubucamanza kugira ngo hamenyekane abakoze ibyo ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko ari ibikorwa by’ibyaha by’ikoranabuhanga.


