primopiano_21423

Niger: Ku kibuga cy’Indege cya Niamey hongeye kubera imirwano

Sangiza iyi nkuru

Muri Niger, urusaku rw’amasasu rwamaze amasaha abiri mu gitondo cyo kuri uyu munsi, itariki ya 18 Kamena 2026, hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Niamey. Umutuzo wagarutse ariko kuri ubu. Nk’uko RFI ibitangaza, ibikorwa byo gushakisha birakomeje ku kibuga cy’indege, kandi hafi y’ingoro ya perezida n’ibiro bya minisitiri w’intebe hafunzwe.

Kuri uyu wa Kane, biravugwa ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ku marembo y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru wa Niger, Niamey. Nk’uko RFI ibitangaza, abateye bagerageje kugera mu kibuga cy’indege.

Mu mpera za Mutarama 2026, Ikibuga cy’Indege cya Niamey n’ikigo cya gisirikare byegeranye byagabweho igitero n’ubundi cyamaze amasaha menshi cyaje kwigambwa nyuma n’umutwe wa Leta ya Kisilamu. Aba barwanyi icyo gihe basubijwe inyuma n’Ingabo za Niger (FAN) n’abafatanyabikorwa babo b’Abarusiya.

Abayobozi bavuga ko icyo gitero cyahitanye abantu bane kandi cyangiza ibintu byinshi. Gen. Abdourahamane Tiani, ukuriye ubutegetsi bwa gisirikare bwahiritse ubutegetsi ku itariki ya 26 Nyakanga 2023, yavuze ko hari “icyuho cyateye icyo gitero avuga ko icyari kigamijwe kwari “ugusenya ubushobozi bwose bwo mu kirere” bw’Ingabo za Niger.

Abdourahamane Tiani yahise yikoma abo yise “abaterankunga b’abacanshuro”: Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida wa Bénin, Patrice Talon, uherutse gusimburwa na Romuald Wadagni, na Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *