20250607105708000000

AFC/M23 yiyemeje gushyira mu bikorwa ‘Ordo ab Chao’

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryiyemeje gukomeza guharanira impinduka muri iki gihugu rishingiye ku cyerekezo gishya ryise “Ordo ab Chao”.

AFC/M23 yemeje iriya gahunda biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wayo mu bya Politiki.

Uyu yasubizaga ku magambo ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi watangarije i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ingabo ze ziri gutsinda abanzi bahanganye, ndetse ko mu gihe cya vuba zizabohora imijyi ya Goma na Bukavu imaze umwaka urenga igenzurwa na AFC/M23.

Tshisekedi wagezaga ijambo ku banye-Congo baba muri uriya mujyi wo muri Leta ya Texas, yashimangiye kandi ko ubusugire n’ubwigenge bya RDC bitazigera biganirwaho cyangwa ngo bigire ibyo byumvikanwaho.

AFC/M23 yavuze ko amagambo ye anyuranyije n’umwuka w’agahenge kari kagamije gufasha inzira y’amahoro, mbere yo gutanga umuburo w’uko ashobora gukomeza guteza amacakubiri no gukaza umwuka mubi hagati y’Abanye-Congo.

Iri huriro rikomeza gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa guteza ibibazo bya politiki, umutekano n’ubutabazi bimaze imyaka byugarije RDC, rivuga ko hakenewe uburyo bushya bwo kuyobora igihugu.

“Ordo ab Chao” ni iki?

‘Ordo ab Chao’ ni interuro y’Ikilatini isobanura ngo ‘mu kajagari havuka gahunda nshya’.

Ni imvugo yakunze gukoreshwa mu mateka no muri filozofiya isobanura ko ibihe by’ibibazo n’akajagari bishobora kuvamo impinduka zitanga umurongo mushya.

AFC/M23 ivuga ko iyi nteruro ari yo isobanura icyerekezo cyayo cya politiki, aho ivuga ko ishaka kubaka RDC nshya ishingiye ku butabera, ubwuzuzanye bw’abaturage, kubazwa inshingano kw’inzego z’ubuyobozi n’ubumwe bw’igihugu.

Iri huriro rivuga ko muri iyo gahunda nshya, amategeko ari yo azaba agenga igihugu aho kuba imbaraga za gisirikare cyangwa iz’ubutegetsi, kandi ko abaturage bose bazaba bafite uburenganzira bungana.

AFC/M23 yongeye gushimangira ko izakomeza kurinda abasivili n’imitungo yabo ndetse no guharanira ko ubuyobozi bushingiye ku mategeko n’inyungu rusange bwongera gusubira mu gihugu hose.

Iri huriro ryavuze ko ‘Ordo ab Chao’ ari icyerekezo rigamije gukoresha mu gusubiza ku murongo RDC no kongera guha Abanye-Congo icyizere cy’ejo hazaza gishingiye ku mahoro, ubutabera n’ubumwe bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *