Amakuru aturuka mu bice by’imisozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, avuga ko ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare zifashamo na FARDC zatakaje abasirikare 235, mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize.
Amakuru BWIZA yamenye avuga ko imirwano bariya basirikare biciwemo yabereye cyane cyane mu duce twa Gakenke, Mikenke na Ruhinamavi, aho bivugwa ko habereye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize kugeza ku wa Gatatu.
Mu basirikare bivugwa ko baguye muri iyi mirwano harimo abofisiye bakuru bane n’aba Sous-offisiye, mu gihe abandi bose ari abasirikare bato.
Amakuru kandi avuga ko uyu mubare wa 235 ari uw’abamaze kumenyekana gusa, mu gihe hakomeje gukusanywa amakuru ku ngaruka z’iyi mirwano yakomeje mu minsi ishize.
Icyakora, kugeza ubu nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’igisirikare cy’u Burundi cyangwa ubuyobozi bwa RDC ryemeza cyangwa rihakana aya makuru.
Mu gihe imirwano ikomeje mu misozi miremire ya Minembwe, amakuru ava ku mpande zitandukanye akomeje kugaragaza ko aka gace kabaye imwe mu ndiri z’imirwano ikaze iri guhuza imitwe yitwaje intwaro n’ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Congo.


