260618-trump-versailles-mb-0817-ddf76e

Trump yavuze intsinzi, Tehran ivuga ko Amerika yatsinzwe: Ukuri kuri aya masezerano ni ukuhe?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika na Iran bageze ku masezerano agamije guhagarika intambara yari imaze amezi arenga atatu ihungabanya akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese ni nde watsinze hagati ya Washington na Tehran?

Trump yabwiye abanyamakuru ko aya masezerano ari “intsinzi ikomeye” y’ubutegetsi bwe, ariko muri Iran abayobozi bo bavuga ko ari Amerika yaje kwemera ibyo Tehran yashakaga nyuma yo kubona ko intambara ishobora kuyihenda cyane.

Trump yari mu kaga kurusha uko yabigaragazaga kuko mbere y’aya masezerano, Trump yari yarashyizwe mu gitutu gikomeye binyuze mu biciro bya peteroli byari byazamutse ku rwego rwatezaga impungenge ubukungu bw’isi; gufungwa kw’ubucuruzi k’umuyoboro wa Hormuz byari byugarije ubukungu bwa Amerika, ndetse n’impungenge ko intambara ishobora kuba iya akarere bigateza kuba igihugu cyabo cyari cyinjiye mu ntambara ndende.

Nubwo Trump yari yaratangije urugamba avuga ko agamije guca intege burundu gahunda za Iran za kirimbuzi n’iz’ibisasu bya misile, ibyasohotse muri aya masezerano ntibyerekana ko ibyo byagezweho byose.

Iran yaba ari yo yatsinze?

Mu maso ya Tehran, hari impamvu zikomeye zituma ivuga ko yatsinze kuko yabashije kugumana ubutegetsi bwayo nta gihindutse; nta gihamya yerekana ko yemeye gusenya burundu gahunda zayo za misile; nta makuru arasobanura neza uko ububiko bwayo bwa uranium buzagenda; Amerika yemeye gusubira ku meza y’ibiganiro aho gukomeza intambara; ndetse no kubq Iran ishobora no kungukira mu koroherezwa ibihano by’ubukungu mu gihe amasezerano yashyirwa mu bikorwa.

Itangazamakuru ryo muri Iran ryavuze ko “Amerika yahatiwe kwemera ibyo Iran yashakaga.”

Ariko Trump na we afite icyo yatsinze

nubwo hari abanenga aya masezerano, Trump na we ashobora kwiyerekana nk’umuyobozi ushobora gukoresha igitutu cya gisirikare agahatira uwo bahanganye kujya mu biganiro ndetse mu maso y’abamushyigikiye, ashobora kwiyamamaza agaragaza ko yazanye amahoro aho gukomeza intambara idafite iherezo.

Israel ni yo isa n’iyavuye muri aya masezerano itanyuzwe.

Niba hari uruhande rugaragara nk’urutishimiye ibyagezweho, ni Israel.

Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye ibikubiye muri aya masezerano, cyane cyane kuba nta gisubizo gifatika gitangwa kuri gahunda ya Iran ya misile no ku mitwe iyishyigikiye mu karere. Yatangaje ko Israel izakomeza kwirwanaho uko ibibona.

Ibi byanatumye bamwe bavuga ko habonetse icyuho hagati ya Trump na Netanyahu ku buryo bwo guhangana na Iran.

Ni nde utsinze koko?

Igisubizo gishingiye ku buryo umuntu areba politiki mpuzamahanga.

Niba igipimo ari uguhirika ubutegetsi bwa Iran cyangwa gusenya burundu ubushobozi bwayo bwa gisirikare, Trump ntiyageze ku ntego yari yatangaje.

Niba igipimo ari uguhagarika intambara no kurinda ubukungu bwa Amerika n’isi, Trump yabigezeho.

Niba igipimo ari ukurokoka igitutu cya gisirikare no kugumana iby’ingenzi Tehran yashakaga kurinda, Iran ifite impamvu zo kwiyita intsinzi.

Mu yandi magambo, aya masezerano asa n’aho nta ruhande rwatsinze byose, ariko Iran ishobora kuba yaratsinze byinshi kurusha uko benshi bari babyiteze, mu gihe Trump yirinze gutsindwa bikomeye byari kumugiraho ingaruka za politiki imbere muri Amerika.

Aya masezerano ashobora kutarangiza burundu amakimbirane hagati ya Amerika na Iran.

Ahubwo ashobora kuba ari ikiruhuko cy’intambara kuruta amahoro arambye. Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba impande zombi zizubahiriza ibyo zemeye, cyangwa niba akarere kazongera kwisanga mu yindi ntambara mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *