Ibiganiro bitaziguye hagati ya Amerika na Iran biteganijwe gutangirira mu Busuwisi nubwo Ingabo za Iran zavuze ko zongeye gufunga Umuhora wa Hormuz kubera ibitero bya Israel byibasiye amajyepfo ya Liban.
Igisirikare cya Amerika cyamaganye ibyatangajwe n’Igisirikare cya Iran, kivuga ko “umuhora ukomeje kuba nyabagendwa”. Iran yavuze ko iyi nzira yafunzwe mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Israel byahitanye abantu muri Liban bikaba bitubahirije amasezerano Tehran yagiranye na Washington yo guhagarika intambara.
Visi-Perezida wa Amerika JD Vance yageze mu Busuwisi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Biteganijwe ko icyiciro gishya cy’imishyikirano kiza gutangira mu masaha ari imbere uyu munsi.
Ku wa Gatandatu nk’uko bitangazwa na BBC, intumwa za Iran zirimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, na zo zageze mu Busuwisi.
Abayobozi baturutse muri Amerika na Iran bazifatanya muri ibyo biganiro na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif n’Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu, Field Marshal Asim Munir.
Pakistan yabaye umuhuza mu ntambara yose, kandi yakiriye ibiganiro byabanje hagati ya Amerika na Iran.


