HLVDgH1W8AAEe23

Gahunda ya Green Party yo kugeza inzego za yo mu mirenge yakomereje n’ahandi

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena, gahunda y’ishyaka Rihanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda yo gushyiraho inzego zaryo ku rwego rw’umurenge, yakomereje mu mirenge ya Kagogo na Kinyababa mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri iyi mirenge habereye inama ikomatanyije n’amahugurwa ku barwanashyaka ba Green Party, hanashyirwaho inzego z’ishyaka, mu gikorwa cyayoborwe na Perezida w’ishyaka, Hon. Dr Frank Habineza.

HLVDgH1X0AAQz0b

Ubwo yatangizaga iyi nama yaboneyeho umwanya wo kongera kwibutsa abarwanashyaka amavu n’amavuko y’ishyaka,demokarasi, kurengera ibidukikije, uburenganzira bwa muntu nk’intego rifite buri munsi mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Kuwa Gatandatu, itariki ya 20 Kamena nibwo ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryatangije gahunda yo kugeza inzego zaryo ku rwego rw’umurenge.

Iyi gahunda yatangirijwe mu mirenge ya Cyanika na Rugarama y’akarere ka Burera n’ubundi. Hon. Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka ni we watangije iyi gahunda yasize muri iriya mirenge hatowe inzego zirimo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’umurenge, Komite y’abagore ndetse n’iy’urubyiruko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *