20240417043710000000

Ndayishimiye ategerejwe kwa Tshisekedi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena ni bwo Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agera i Kinshasa, nk’uko Perezidansi ya RDC yabitangaje.

Ibi biro bya Perezida wa Congo bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa X, byatangaje ko Ndayishimiye nyuma yo kwakirwa na Tshisekedi ku kibuga cy’indege cya N’djili, bari bugirane “ibiganiro byo mu muhezo bibera muri Cité de l’Union Africaine mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gihuriweho.”

Ibiganiro bya Ndayishimiye na Tshisekedi biteganyijwe ko byibanda “ku bibazo by’umutekano bikomeje kugariza Uburasirazuba bwa RDC”, cyane cyane intambara ihanganishije ingabo za leta n’umutwe wa AFC/M23.

Aba bombi kandi bari bunaganire ku cyorezo cya Ebola cyugarije Congo Kinshasa, ndetse no ku ngamba zo guhangana na cyo.

Uruzinduko rwa Ndayishimiye i Kinshasa rubaye mu gihe u Burundi na RDC bikomeje ubufatanye bwa gisirikare, aho Bujumbura yohereje ibihumbi by’abasirikare bo gufasha ingabo za RDC (FARDC) mu mirwano iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ihanganishije izi ngabo n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.

Mu mpera z’icyumweru gishize izo ngabo zashakaga gufata Centre ya Minembwe yo mu misozi miremire ya Fizi, ariko ziza gukubitwa inshuro na Twirwaneho na AFC/M23 bazirukanye mu duce dutandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *