Abaturage b'Akagari ka Bahimba bategerezanyije ubwuzu umudugudu w'icyitegererezo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Bahimba, Umudugudu wa Kagera bategerezanyije umudugudu w’ikitegererezo ubwuzu nyuma yo kumenyeshwa byinshi mu bikenerwa by’ibanze uyu mudugudu uzaba ufite bageragaho bibagoye.

csm_Bug1_01_e5f4f7cc5c

Nyuma yo gusobanurirwa byinshi mu bikorwaremezo bizaba biri muri uyu mudugudu birimo inyubako zijyanye n’icyerekezo, imihanda iboneye izahuza uyu mudugudu n’indi dore ko umuhanda wahageraga utari uboneye, kwegerezwa amashanyarazi, ivuriro aho bakoraga urugendo rw’amasaha bagana ivuriro rya Nyundo,ishuri ry’abana nabo bigaga kure n’ibindi aba baturage bagaragaje ko uyu mudugudu utinze kubageraho basaba ubuyobozi bw’Akarere kwihutisha imirimo bikava mu magambo.

Mukamana Ancilla umwe mu batuye aha agira ati:” Batinze kutwubakira uwo mudugudu pe. Ntawabyanga nawe se ngo hazaba harimo amazu meza ureke ibi byondo twari dutuyemo. Nawe wabonye umuhanda wanyuzemo kugira ngo ugere hano uburyo umeze nabi ndetse nta n’umuriro w’amashanyarazi twagiraga.”

csm_Bug2_01_392540183e

Hategekimana Michel nawe agira ati:”Nta kiza nko kuba muri uyu mudugudu tuzaba dufitemo ivuriro, uzi kugira ngo inda ifate umugore wawe nijoro muri aka gace? Kubona abahetsi ntabwo biba byoroshye ndetse aba anashobora kubyarira nzira kubera inzira mbi kandi ndende yaduhuzaga n’ikigo nderabuzima cya Nyundo.”

Aba baturage kimwe n’abandi batuye muri aka gace bagaragaza ko uyu mudugudu ari ingirakamaro kuko ugiye kubakura mu bwigunge ugatuma nabo barushaho kubaho neza ugereranije n’uko bari basanzwe babayeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yizeje aba baturage ko imyiteguro yo kubaka uyu mudugudu igeze kure bityo ko mu minsi mike imirimo y’ubwubtsi izaba itangiye kugira ngo uyu mwaka w’imihigo wa 2016-2017 uzarangirane n’iki gikorwa.

csm_Umuganda1_0091678288
Umurava w’abaturage mu muganda hakorwa umuhanda ugana ahagiye kubakwa umudugudu ugaragaza ko bawishimiye

Bimwe mu bigomba kuba bigize uyu mudugudu uretse amazu azaba yubatse ku buryo imwe izajya iba irimo enye, uyu mudugudu uzaba urimo ishuri, agakiriro, ivuriro ndetse n’ibindi bitandukanye bigamije kwihutisha abazaba bawutuye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi bamwe mu bahagarariye abatuye muri aka kagari katoranijwe bazajyanwa kwirera ibyiza biboneka mu mugudugudu w’icyerecyezo mu karere ka Bugesera kugira ngo bazagire ishusho nyayo y’igikorwa kigiye gukorerwa iwabo hanyuma nabo babashe gutanga ibitekerezo by’uburyo uwabo wakubakwa mu buryo buboneye kandi bubabereye.

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *