HLgxiIYXUAA8BzY

Amahugurwa ahoraho ni yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga – Gen. MK Mubarakh

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Kamena 2026, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa  yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa  ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe. Aya mahugurwa yamaze amezi ane yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Muri ubwo butumwa, Perezida yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa kuri uyu wa Kabiri. Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

Gen MK Mubarakh yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka  afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka. Yanagaragaje ko, uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

HLhSmp2XAAAVOY3

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *