Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko yahagaritse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nepal (ANFA) mu bikorwa byose mpuzamahanga “kugeza igihe kitazwi”, kubera ibyo yise kwivanga kw’inzego za gatatu mu micungire y’umupira w’amaguru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FIFA, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku wa 24 Kamena 2026 hashingiwe ku ngingo ya 16 y’amategeko ayigenga.
Kubera iri hagarikwa, amakipe yose ahagarariye Nepal, yaba amakipe y’igihugu cyangwa amakipe (clubs) ntiyemerewe kwitabira amarushanwa ategurwa na FIFA cyangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) kugeza igihe ibihano bizakurirwaho.
FIFA yasobanuye ko impamvu y’ibi bihano ari uko habaye kwivanga kw’inzego zitari iz’umupira w’amaguru mu miyoborere ya ANFA, ibintu binyuranyije n’amategeko yayo. Bivugwa ko Inama y’Igihugu ishinzwe Siporo muri Nepal yari yahagaritse ANFA nyuma yo kutemera ibyavuye mu matora y’ubuyobozi bwayo.
Uretse kubuzwa gukina amarushanwa mpuzamahanga, FIFA yanategetse andi mashyirahamwe yose ayigize kutagira imikoranire iyo ari yo yose na ANFA cyangwa amakipe yayo, ndetse Nepal ikaba itemerewe kungukirwa na gahunda z’amahugurwa, inkunga n’iterambere bitangwa na FIFA na AFC.
Icyakora, FIFA yavuze ko ibi bihano bishobora gukurwaho igihe icyo ari cyo cyose nibimara kugaragara ko impamvu zabiteye zakemutse.
Si ubwa mbere igihugu gihanishijwe bene ibi bihano. Mu bihe byashize, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Pakistan na byo byigeze guhagarikwa kubera impamvu nk’izi zo kwivanga kw’inzego za gatatu mu miyoborere y’umupira w’amaguru, ariko nyuma ibihano byaje gukurwaho.


