FB_IMG_1782559416724

Hamenyekanye amafaranga bivugwa ko abakinnyi ba filime The Polygamist bahembwe

Sangiza iyi nkuru

Filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa The Polygamist ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku Isi, by’umwihariko muri Afurika, aho benshi batangiye kwibaza amafaranga abakinnyi bayo bahembwe.

Amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko atarigeze yemezwa ku mugaragaro na Netflix cyangwa sosiyete yakoze iyi filime, avuga ko Sdumo Mtshali, ukina ari Jonasi Gomora, ari we wahembwe amafaranga menshi kurusha abandi.

Ikinyamakuru TUKO.co.ke cyo muri Kenya cyatangaje ko yahembwe miliyoni 1.4 z’Ama-Rand (ZAR), angana na miliyoni 124.6 Frw.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bahembwe ni: Celeste Ntuli (Essie) – Ama-Rand 700,000, angana na miliyoni 62.3 Frw.  Kenneth Nkosi – Ama-Rand 700,000, angana na miliyoni 62.3 Frw. Sthandiwe Kgoroge – Ama-Rand 600,000, angana na miliyoni 53.4 Frw.

The Polygamist ivuga inkuru ya Jonasi Gomora, umuyobozi w’ikigo gikomeye cy’ubucuruzi, ubuzima bwe bugatangira gusenyuka nyuma y’uko amabanga yerekeye umubano we n’abagore benshi atangiye kujya ahagaragara.

Iyi filime imaze gukundwa cyane kuri Netflix, bituma iba imwe mu zikurikiwe cyane muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply