” Mwebwe Charlie Hebdo amafaranga murya muyakesha amaraso y’abacu mushinyagurira “, Charlie nayo iti : ” Sitwe Charlie twabubakiye ibizu bisondetse byabaguyeho” ; ayo ni amwe mu magambo yaherekeje inkuru mu mafoto ku mutingito uherutse kwibasira Ubutaliyani.
Iyo umuntu avuze ikinyamakuru gitangaza amashusho y’ubushinyaguzi kw’isi kandi akunda gukurura induru n’impaka n’umwana wonka ahita akubwira Charlie Hebdo .
Iki kinyamakuru gisohoka rimwe mu cyumweru cyandikirwa mu mujyi wa Paris ntawe kirebera izuba .
Kuva kuli rubanda ugakomeza ku Mana Rurema ntawe cyubaha cyangwa ngo gitinye .
Yaba Yezu cyangwa Intumwa Muhamadi , yaba Aboroheje n’Abakomeye Charlie Hebdo biterwa nuko yaramutse irakujujubya nta feri kuko yo niwo murongo w’iteshamutwe yiyemeje mucyo bita “Liberté d’Expression Absolue” cyangwa “An Absolute Freedom Of Expression” !
1. Inkuru yagira kibara
Ubwo umutingito wibasiraga amajyepfo y’Ubutaliyani isi yose yahinze umushyitsi ibabazwa n’akangaratete Ubutaliyani bwahuye nako.
Abanyacyubahiro benshi bo kw’isi bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha Abataliyani basizwe iheruheru n’uwo mutingito wahitanye abasaga 300 ugasiga inkomere zitabarika tutibagiwe n’ibikorwaremezo nk’amazu yaguye ku bantu ,ibiraro nibindi byahatikiriye .
Kuri uyu wa 31 Nzeri 2016 iki kinyamakuru Charlie Hebdo cyarihanukiriye kiba cyadukanye amashusho ateye agahinda ashinyagura kandi agakorogoshorora uwitwa ikiremwamuntu wese yibasiraga abaguye muri uwo mutingito .
Charlie Hebdo yarihanukiriye ibanza kureba ikiribwa Abataliyani bakunda cyane irakugendeye igufatira ikaramu maze si ugushushanya yivayo!
Imibiri y’abahitanywe n’uyu mutingito yari irundanije mu ishusho y’ikiribwa bita LASAGNE Iki kikaba ari umutsima ukunzwe n’Abataliyani cyane mu muco wabo ..
Charlie Hebdo ntiyarekeye aho kuko yafashe ayo mashusho y’agashinyaguro ikagenda yerekana bamennyeho umufa w’inyanya [ Tomato Sauce ].
Ibi rero bikaba byakongeje uburakari bw’Abaliyani ndetse n’Abafaransa bahise batangiza intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga .
Abandikaga bose bibutsaga Charlie Hebdo ko yibagirwa vuba ko itari ikwiye kwiyibagiza uko ubwo yaterwaga n’ibyihebe bikayitsindamo abanyamakuru bayo 8 i Paris muri Mutarama 2015 ko batazuyaje kwamagana ibyabaye kuri iki kinyamakuru muli HashTag bahuriyeho bose bagiraga bati #JesuisCharlie ariko ubu ngo yo ikaba iri kubashinyagurira.
Ikinyamakuru rurangiranwa gisohoka mu Butaliyani kitwa Le Corriere Detta Sera cyo cyahise kihimura kuri Charlie Hebdo gitangaza ko nta muntu utekereza wakongera gukoresha ijambo ryakoreshejwe ubwo Cherlie Hebdo yaterwaga maze cyandika ku mutwe w’inkuru zacyo kiti “Je suis pas encore Charlie ” cyangwa ” I’m no longer Charlie ” nko kuvuga kiti “Sinzongere kuba Charlie ukundi “.
Hari kandi n’abatatinye kuvuga bati ” Charlie Hebdo kabishywe bakurasheho , abaguteye ubanza bari bafite ishingiro ry’ibyo wabakoreye “.
2. Abanyapolitiki batandukanye nabo ntibasigaye inyuma mukwamagana Charlie Hebdo
Andrea Orlando ni Minisitiri w’Ubutabera w’Ubutaliyani yagize icyo avuga kuli aya mashusho ya Charlie Hebdo ubwo yatangazaga ko amagambo y’Iki kinyamakuru ateye icyo n’iki, ko abishye ko kandi yuzuye agashinyaguro katubaha ikiremwamuntu.
Pietro Grasso we nka Perezida wa Sénat y’Ubutaliyani yavuze ko inkuru cyangwa amashusho ya Charlie Hebdo ari urukozasoni ko kandi nta gaciro n’icyubahiro cyagenewe Ikiremwamuntu yakoranywe ati kandi ndumva mfungukiye kubivuga ntyo !
Eugenie Munter we ukoresha Twitter ye yandikiye Charlie Hebdo ko ibeshejweho n’amafranga ikura mu maraso y’inzirakarengane yirirwa [ Charlie Hebdo ] ishinyagurira amanywa n’ijoro ko ntacyo bizayigezaho.
Ambassade y’Ubufransa i Roma nayo yahise isohora Itangazo ryamagana Iki kinyamakuru ariko inavuga ko ntaho bihuriye n’u Bufransa akomeza yemeza ko iby’abanyamakuru biba ari imirimo yabo idafite aho ihuriye na Leta ndetse n’Abafaransa muri rusange.
3. Charlie Hebdo ntiyiyumanganije muri izi ntureka zose
Ikinyamakuru Charlie Hebdo kibinyujije mu mashusho cyahise gisohora kw’itariki 2 .09 .2016 cyatangajwe n’ibikomeza kuvugwa nabo bose maze gisohora indi shusho igira iti :
“Si Charlie Hebdo yubatse amazu asondetse arinayo yabaguyeho mwa Bataliyani mwe ….. Ahubwo mwazize ba Mafia banyu bubatse amazu adashinga “!
Charlie Hebdo kandi iherutse gutangaza ko itazarangazwa n’abatazi aho uburenganzira bwayo bushingira ko ndetse nta yandi mahitamo ifite atari ukubukoresha iteka .
Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyaherukaga mu nduru ubwo cyashinyaguriraga Ububirigi nyuma yo kwibasirwa n’ibitero by’ibyihebe maze kigashushanya Abantu bashwanyagujwe n’ibisasu bashagaye umuhanzi Stromae nkaho ibyabaye byari ibirori .
I Paris naho ubwo habaga ibitero kuwa 13 Ugushyingo Charlie Hebdo yarihanukiriye ikora amashusho y’Abantu bashwanyagujwe n’Ibisasu ariko bari kwinywera Champagne .
Mu nteruro zacyo zakurikiraga ayo mashusho y’abahitanywe n’ibisasu bandikaho bati :
Erega nubwo mwitwaza imbunda mwa byihebe mwe rwose muli ibigoryi, twe tuzinywera Champagne bitinde !
Ngayo nguko urugamba rurarimbanije , amagambo agurumana ku mpande zose kandi Charlie Hebdo nibatareba neza nubu irashushanya andi .
Ese uburenganzira bwo kuvuga no gutanga ibyiyumviro butangirira he he bukagarukira he he ?
Ubutaha tuzasobanuza impuguke mu mategeko batubwire; ni ryari umuntu yavuga ibyo abonye? Ese ni hehe uvugwa nawe yakwemeza ko yarengerewe cyangwa yarenganijwe n’umuvuga ?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Eugene David | Bwiza.com




