20260706_081505

Igitutu cya Trump cyatumye FIFA itera ipine ikarita itukura yari yahawe umukinnyi wa Amerika

Sangiza iyi nkuru

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yahagaritse igihano cyo gusiba umukino umwe cyari cyafatiwe rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump.

Balogun yari yahawe ikarita itukura ubwo Leta Zunze Ubumwe zakinaga na Australia, mu mukino wa 1/16 cy’irangiza w’Igikombe cy’Isi wasize ziyisezereye ku bitego 2-0.

Ni ikarita yagombaga kumubuza gukina umukino ukurikira uzahuza Amerika n’u Bubiligi, nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya.

Amakuru avuga ko Trump yavuganye na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amusaba ko icyemezo cyafatiwe Balogun cyasubirwamo, ibyatumye iriya karita isubikwa mu gihe cy’umwaka.

Nyuma y’ibi, FIFA yatangaje ko yahagaritse icyo gihano, bituma uyu mukinnyi yemererwa gukina uriya mukino uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga.

FIFA yasobanuye ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku bubasha ihabwa n’amategeko yayo bwo gusuzuma bundi bushya ibihano mu bihe bidasanzwe. Icyakora, ntabwo yasobanuye niba ubusabe bwa Trump ari bwo bwagize uruhare rutaziguye muri icyo cyemezo, ariko uyu mutegetsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye iyi mpuzamashyirahamwe “ku bwo gukora igikwiye, ikanaca akarengane gakomeye.”

Icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura y’uriya mukinnyi cyateje impaka zikomeye mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru.

Hari abavuga ko FIFA yakoresheje ububasha bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe abandi bavuga ko bishobora gutuma havuka impungenge z’uko abanyapolitiki bashobora kugira uruhare mu byemezo bya siporo.

Umutoza w’u Bubiligi, Rudi Garcia, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yamaganye yivuye inyuma kiriya cyemezo, ati: “Sinari nzi ko tariki ya 5 Nyakanga muri FIFA ihwanye na tariki ya 1 Mata (Umunsi w’ibinyoma).”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply