20260706_110353_copy_1000x666

Ndayishimiye yerekanye ibitwaro n’abasirikare b’abatirano ngo u Rwanda rugire ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 1 Nyakanga ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 62 bumaze buhawe ubwigenge n’u Bubiligi, byabaye ngombwa ko butira ingabo na bimwe mu bikoresho bya gisirikare bigezweho, mu rwego rwo kwereka u Rwanda ko rufite igisirikare gihambaye; nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza.

Muri ibi birori byabereye muri Stade Intwari mu mujyi wa Bujumbura, u Burundi bwerekanye intwaro zitandukanye buvuga ko butunze, zirimo ibufaru byo mu bwoko bwa BRDM-2 byakorewe mu yahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu myaka ya kera ndetse n’ibyo mu bwoko bwa EE-11 Urutu bikorerwa muri Brésil.

Bwanerekanye kandi imbunda zirimo izihanura indege zo mu bwoko bwa ZU-23-2, izo mu bwoko bwa ZPU-4, izo mu bwoko bwa Mortier 120mm, Katyusha, Howitzer (obusier) na za BM-21.

Hanerekanwe za kajugujugu z’intambara ndetse n’ingabo zirimo izo mu mutwe udasanzwe.

Muri ibyo birori, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Baratuza Gaspard yumvikanye avuga ko ingabo n’ibikoresho byerekanwe ari “ubusa”, yungamo ati: “Abandi bari ku bikorwa, uzahirahira azagerageze. Uwahirahira, ba bandi birirwa bandika ku mbuga nkoranyambaga ni akazi kabo. Tuzatega baje, twebwe twimereye neza.”

Amakuru atandukanye yemeza ko mu abasirikare bagaragaye mu karasisi by’umwihariko abo mu ngabo zidasanzwe, harimo benshi bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ibi bishimangirwa no kuba bamwe batari bambaye ibirangantego (insignes) by’igisirikare cy’u Burundi ku ngofero zabo, bikabugwa ko impamvu ari uko abasirikare ba RDC banze kwambara ibirango by’igihugu kitari icyabo.

Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko abenshi muri abo basirikare bari abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Congo Kinshasa zitwa ‘Hiboux’ zimaze igihe zirwanira mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku bijyanye n’intwaro, amakuru avuga ko inyinshi zerekanwe muri ari iza kera zo mu myaka ya 1980, gusa nanone hakaba hari izindi zerekanwe nyamara zari zidasanzwe zitunzwe na FDNB.

Izi zirimo imbunda rutura zo mu bwoko bwa BM-21, ibifaru bya obusier ndetse na zimwe muri kajugujugu BWIZA yamenye ko byari ibya FARDC.

Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye yemeza ko ubwo Ndayishimiye yagiriraga uruzinduko i Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo yasabye mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi uburenganzira bwo kuzakoresha mu karasisi intwaro za Congo Kinshasa n’abasirikare bayo mu karasisi, mu rwego rwo gukanga u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Iyo mikomerere y’izo ngabo itaragaragaye muri Congo zihanganye na M23 bategereje kuyerekanira ku Rwanda? Neva ashobora kuba atuzuye mu mutwe.
    Yakabaye akubita M23 akayizamura za Bukavu akayikura Goma mpaka za Bunagana hanyuma akabona kwikubita ku gatuza twese tukabibona ako afite ingabo zikomeye atiriwe abisakuza.
    Mecky komeza utwihere amakuru rata, urekane n’iriya ngegera yanga Abatutsi kandi ntacyo bayitwaye.